Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Wabwirwa n’iki ko wowe waba utarwaye Diyabete (diabetes)?

Wabwirwa n’iki ko wowe waba utarwaye Diyabete (diabetes)?

Diyabete ni indwara igenda yongera umubare wabo ifata mu gihugu cyacu, ikaba ifata ikigero cy’imyaka yose. Ni indwara igabanyijemo ibice bibiri; ku buryo bworoshye ubwoko bwa mbere bufata abari munsi y’imyaka 30, naho ubwoko bwa 2 bugafata abari hejuru yayo. Mu nkuru zitaha tuzarebera hamwe ibizitandukanya.
Gusa muri iyi nkuru tugiye kureba ibimenyetso byakuburira ko uri hafi gufatwa nayo.
– Kugira inyota
Uku gushaka ibyo kunywa biherekezwa no gushaka kwihagarika,gusonza,kuma iminwa,kugabanuka ibiro cyangwa bikiyongera cyane.
– Kurwara umutwe
Kurwara umutwe udafite ikiwutera ndetse no kugira ibirorirori mu maso n’umunaniro biri muri bimwe mu bimenyetso bya diabete.
– Indwara z’uruhu
Hari n’igihe bigera ko umenye ko ufite diyabete waratangiye kuzahazwa n’indwara zitandukanye
– Kunanirwa no gutera akabariro
Ubundi iki ni ingaruka ya diyabete yageze mu mubiri ariko nkuko twabivuze hari abaza kwa muganga yaratangiye kubazahaza. Ushobora kwibaza se diyabete no gutera akabariro bihurirahe?
Ubundi diyabete irangwa nuko mu mubiri isukali yiyongera hanyuma ya sukali ikangiza udutsi tw’igitsina(blood vessels and nerves endings of penis).
Hari ingamba wafata kugirango ugabanye ibyago byo gufatwa nayo
1.kugabanya umubyibuho cyangwa ukabyirinda
2.Kwirinda kunywa inzoga n’itabi
3.Gukora imyitozo ngororamubiri
4.Kutarya ibinyamasukari byinshi
Gusa hari nibyo utakirinda kandi bifasha diyabete gufata umurwayi:
1.gutwita
iyi diyabete iza ku cyumweru cya 24 utwise,igafata 3% by’abagore batwite. Impamvu nuko imisemburo(hormones) ikorwa n’ingobyi y’umwana (placenta) ituma agira ubudahangarwa ku musemburo wa insulin.
2.Ubwoko
Abantu bafite inkomoko ya hisipaniya,kavukire k’amerika,abanyafurika,ndetse n’aziya bafite ibyago byo gufatwa na diyabete
3.Umuryango
Kuba ufite umuvandimwe cyangwa ababyeyi bafite diyabete byongera nabyo ibyago.

Icyitonderwa: Iteka ryose ntugafate imiti utabanje kujya kwa muganga ngo wisuzumishe

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru