Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Viagra nawe wayikora iwawe. Sobanukirwa nuko wategura viagra iwawe.

Viagra nawe wayikora iwawe. Sobanukirwa nuko wategura viagra iwawe.

Mubusanzwe Viagra ni umuti uzwi cyane ucuruzwa hirya no hino muri za Farumasi ‘ pharmacies’ ku isi, uyu muti rero ukaba ufasha mukongerera abagabo akabaraga mu gihe cyo gutera akabariro. 

Mubuhanga bukomeye cyane abantu bagiye bakora ubushakashatsi basanga ko umuntu ashora no kuba yakitegurira Viagra iwe murugo akoresheje ibintu bitari byinshi kandi buri muntu wese yabona bitamuhenze cyane, ikindi kandi nuko iyo Viagra wategura iwawe yo nta ngaruka mbi igira mu mubiri wawe nkuko tuzi indi miti yose tugura iba ishobora kugira ibindi yangiza mu mubiri.

Wakoresha iki se ngo ubashe kwikorera Viagra iwawe?

  • Indimu ” Lemon

  • urubuto rusa nkidegede ruzwi nka ‘watermelon

Ni gute wabikoresha mugutegura Viagra iwawe?

  • fata ya ‘watermelon’ yawe uyikate maze ukoremo umutobe wayo gusa ntikindi uvanzemo nibura ukore nka litiro imwe, ugomba kwenga igice gitukura n’igice cy’umweru burya nacyo ngo ni ingenzi cyane kuko gikungahaye kuri CITRULLINE.
  • Fata wa mutobe wawe maze uwushyire mugasafuriya gateguye neza gafite n’isuku, nuko ushyire ku ziko nibura bitogoteho iminota mike cyane nyuma;
  • ukamuririremo indimu ebyiri maze ubivange neza;
  • nuko ubirekere ku ziko kugeza aho bikama nibura hagasigaramo kimwe cya kabiri  (1/2) cy’ingano y’umutobe wari washyize muri kagasafuriya kawe.
  • nuko uterureho isafuriya yawe utereke ahantu wizeye maze ureke umutobe wawe ubanze uhore neza;
  • nka nyuma y’isaha imwe umutobe wawe uwushyire mu icupa risukuye maze uwubike muri firigo cyangwa se ahandi hantu hakonje;
  • maze buri gitondo ujye unywaho nibura kuva kubiyiko 2 kugeza kuri 1/3 cy’ikirahuri cy’amazi. ujye ubigenze utyo mugitondo na nimugoroba kandi ubikore munda nsa ntakintu kirimo.

kubikora utyo buri gihe bizakongerera ubushobozi n’imbaraga zo mugihe ugiye gutera akabariro, uyu muti wagaragaye ko ari mwiza cyane ku bitsina byombi kandi wo nturobanura imyaka.

Ese ibi bavuga kuri Viagra wikoreye iwawe bikora bite?

  • Buriya abashakashatsi baragaraje ko ‘watermelon’ yifitemo intungamubiri nyinshi zigiye zitandukanye zishobora kugira byinshi zunganira ku mikorere y’umubiri w’umuntu, aha twavuga nka CITRULLINE ndetse na LYCOPENE iyi ikaba ari imisemburo ikomeye cyane yongerera umuntu ubushake n’imbaraga zo gukora neza imibonano mpuzabitsina.
  • iyo urimo gutegura iyi Viagra iwawe rero usabwa kwirinda gukoresha umunyu cyangwa isukari cyangwa ikindi kirungo kuko ngo bishobora kugabanyiriza ubushobozi uyu muti wa viagra uba wikoreye iwawe.
Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru