Ni hano uri
Home > Amakuru > ‘vBlock’ ubu buryo bukoreshwa bute kugira ngo umuntu agabanye ibiro?

‘vBlock’ ubu buryo bukoreshwa bute kugira ngo umuntu agabanye ibiro?

Muri iki gihe usanga abantu benshi bagenda barushaho kugira ibiro biri hejuru cyane, kandi ibi ntagihe abavuzi batatuburira ko umubyibuho ukabije ari indiri y’indwara nyinshi cyane, zitabuzemo na za Diabetes ndetse na ‘Hypertension’ nka zimwe mu ndwara zikomeye cyane zuririra kukuba umuntu agenda arushaho kongera ibiro b’umubiri we ku rwego ruri hejuru cyane.

  • Reba ikikorere yubu buryo bwa vBlock. kanda HANO

vBlock, ubu n uburyo bushobora gukoreshwa kwa muganga mugihe umuntu aje yifuza ko ibiro bye bigabanuka. vBlock ikora kuburyo butangaje cyane aho isa nkirogoya imikoranire hagati y’ubwonko ndetse n’urwungano ngogozi.

iyo abaganga bamaze kugusobanurira uburyo bwose bwakoreshwa mukufasha gutakaza ibiro nuko ugafata icyemezo cyo guhitamo ‘vBlock’ batangira noneho kugusobanurira byimbitse kukijyanye n’imikorere ya vBlock igihe izaba yagejejwe mu mubiri wawe.

vBlock machine ikora ite?

vBlock machine ifite udusinga tubiri ducomekwa kumyakura ibiri y’umwakura witwa ‘Vagus nerve’ ari nawo mwakura uhuza urwungano ngogozi ndetse n’ubwonko cyane kurusha indi myakura yose. icyo gihe iyo utwo dutsi ducometsweho rero ibikorere y’urwungano ngogozi irahinduka.

ubusanzwe iyo umuntu ashonje arabimenya nuko ubwonko bukakwibutsa ko ugomba gushaka ibyo urya. kimwe niyo umuntu ariye akagera aho ahaga, burya ubwonko nibwo bukubwiriza kurekera aho kurya. aya makuru yose rero anyura muri wa mwakura wa ‘Vagus nerve’.

vBlock rero nka technique ituma iryo tumanaho rihagarara mu masaha yateganijwe nuko nyuma yayo masaha ukongera ukareka iryo tumanaho rigakomeza. Abahanga bemeza ko nibura mu munsi iryo tumanaho rigomba guhagarikwa nibura amasaha 12.

iyo rero utarya nkuko bisanzwe kubera ko uba utacyumva inzara umubiri wo urushaho kugenda utakaza ingufu ‘Calories’ bityo n’ibiro bikagenda birushaho gutakara.

murebe Video nakuye kuri youtube.com nabahaye haruguru murusheho gusobanukirwa n’ubu buryo.

ubutaha nzaza mbabwira ubundi buryo bukoreshwa kwa muganga mukuvura ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

wajya kandi unadukurikira kuri youtube.com ukareba amavideo yacu yigisha byinshi byiza bijyanye n’ubuzima.

urugero kanda hano

 

Richard
Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda. Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo: richarda2018@outlook.com

izindi nkuru bisa

One thought on “‘vBlock’ ubu buryo bukoreshwa bute kugira ngo umuntu agabanye ibiro?

Dusigire igitekerezo cyawe

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru