Ni hano uri
Home > Amakuru > Utubyimba twose dusuzumwa na muganga kugira ngo bemeze ko atari kanseri!

Utubyimba twose dusuzumwa na muganga kugira ngo bemeze ko atari kanseri!

Akenshi hari ubwo umuntu agenda abona umubiri we ugenda ututumbamo ibigaragara nk’ibibyimba, burya rero ibibyimba byose si byiza ko bipfa gufatwa nk’ibisanzwe, ibibyimba byose si ibisanzwe, hari ibibyimba ibi biba byibumbiyemo amashyira, hari n’ibiba byibumbiyemo ibisa n’amazi, hari kandi ibindi bibyimba byo iyo ukubaganye ukagikata ubona ari inyama ukase. ibibyimba byose rero si ibisanzwe abantu bose bagirwa inama yo kureka muganga akabanza agakora isuzuma akamenya neza niba atari Kanseri.

Uyu munsi rero turavuga kutubyimba dukunze gufata ako twakwita nk’agafuka k’udusabo tw’intangangabo (scrotal masses). utu tubyimba hari ubwo dushobora kuba tukubabaza cyangwa se yewe tutanababaza na gato, utu tubyimba akenshi hari ubwo usanga ari ibisa n’amazi birimo, amaraso/amashyira se, cyangwa n’inyama ubwayo yakuze nabi igasa n’ibyimba.

waba ubabara rero cyangwa utababara, nyuma yo kwireba wowe ukabona ko ufite utubyimba tudasanzwe kuri twa dufuka twavuze haruguru, ihutire kugana muganga kuko hari ushobora gusanga aho utwo tubyimba dukomoka hafite aho hahurira no kuba udusabo dukora, tukabika tukanohereza intangangabo twakora umurimo watwo nabi bityo bikagira ingaruka kubuzima bwawe bw’imyororokere yewe harimo no kuba ubuzima bwawe bwaba mu kaga wenda biramutse usanze ari kanseri yarakuze kandi utarabashije kuyivuza itararengerana. ni muri urwo rwego rero kwireba kenshi ndetse no kwisuzumisha kwa muganga buri uko ubonye ibitutumba kumubiri wawe buri gihe ari ingenzi cyane kuko bifasha abaganga kumenya indwara ikiri nto bityo ikavurwa byoroshye.

Ngayo nguko rero ntukongere kwibeshya ko ikibyimba cyose ubonye gishobora kwikiza, cyangwa ko wowe ubwawe cyangwa umuturanyi ashobora kubigufashamo byoroshye. ahubwo kuva ubu umenye ubwire nabawe ko igihe cyose ubonye ikibyimba kumubiri wawe ukwiye kugana muganga murwego rwo kurushaho guteza imbere inzego z’ubuvuzi hano iwacu twivuza neza tunivuza ku gihe.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru