Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Uburyo bune utari uzi wangizamo inyama yawe y’umwijima.

Uburyo bune utari uzi wangizamo inyama yawe y’umwijima.

Inyama y’umwijima n’imwe munyama zimbere mumuntu nini kandi ikaba ifitiye umumaro ukomeye ubuzima n’impagarike y’umuntu. Umwijima niwo kandi ubamo agasabo k’indurwe ariyo ishinzwe gucagagura ibyo kurya birimo amavuta tuba twariye mu mafunguro dufata ya buri munsi. umwijima kandi ufasha mugukuramo ubumara mu maraso kenshi na kenshi tuba twariye mu biryo. Ikindi kandi nuko tuzi neza ko umwijima udufasha mu kubika isukari tuba twariye ariko itarakenerwa ngo ikoreshwe mu mubiri.
Hari ingeso rero abantu benshi bagira zigatera ukwangirika gukomeye ku mwijima wabo ariko akenshi bo baba batabizi.

Kutagira umwanya uhagije wo kuruhuka

Burya rero ngo kutaruhuka ngo bishobora kuba byangiza umwijima. Dushingiye ku nyigo zagiye zikorwa hirya no hino mubushakashatsi aha twavuga nka ‘a 2014 study published in the December issue of Sleep’ bwakozwe na medical college of Wisconsin (MCW). ndetse n’ubundi bushakashatsi bwakozwe na abashakashatsi ba Hopitale Saint-Antoine, abo bose bemeza ko abantu bataruhuka usanga bafite ibibazo bya Isurine (insulin) kandi ngo niyo ishobora kuba yangiza umwijima kuburyo bukomeye.

Kunywa inzoga nyinshi kuburyo bukabije.

ubushakashatsi kandi ntibusiba kutwereka ko kunywa inzoga z’ikirenga nabyo bigira ingaruka nyinshi no kwangirika kumwijima kuburyo bukomeye nabyo birimo. iyo umwijima ugerageza gucagagura arukoro (alcohol) hari ibinyabutabire byinshi urekura maze bikabya byakwangiza ingirangingo nto cyane zigize umwijima. iyo bi bibaye rero umwijima ugerageza kwisana maze ukarema inkovu, bityo umwijima ukaba utagikoze neza.

Kunywa itabi.

Burya rero kunywa itabi ntibyangiza imyanya y’ubuhumekero gusa nkuko benshi bazi ko itabi ari ribi ku bihaha gusa nyamara ngo siko biri ahubwo ngo rishibora no kwangiza umwijima wawe kuburyo bukomeye cyane nkuko tubikesha ‘Journal of the National Cancer Institute’ abashakashatsi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no muburayi, nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bantu basaga 125 bafite ibibazo by’umwijima basanze byose bifite aho bihuriye no kunywa itabi. Nubwo ariko ngo itabi gusa ridashobora kuba intandaro yo kurwara kanseri y’umwijima, ariko ngo ryongera ibyago iyo ufite n’ibindi byinshi ukora cyangwa urya byangiza umwijima wawe byongera ibyago byo kurwara umwijima.

Gukoresha imiti yo kwa muganga nabi kuburyo bukabije.

Burya rero ngo nubwo gukoresha imiti ari byiza ariko burya ngo gukabya sibyiza namba kuko ari impamvu ikomeye ishobora gutuma umwijima wawe urushaho kwangirika, aha twavuga nk’imwe mu miti ikoreshwa mu kugabanya ububabare nka PARACETAMOR benshi cyane bakoresha bivura umutwe, byaragaragaye ko abantu bayifata atari na ngombwa ko baba banayandikiwe na muganga bityo rero ngo iyo ifashwe murugero rwo hejuru yaba iyambere mu kwangiza umwijima. si Paracetamol gusa kandi ngo n’imiti ya gihanga cg ya kinyarwanda.

abanditsi ba mubuzima.com bazakomeza kubagezaho n’ibindi dushobora kuba dukora tutabizi, bityo tumenye kwirinda.

Richard
Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda. Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo: richarda2018@outlook.com

izindi nkuru bisa

Dusigire igitekerezo cyawe

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru