Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Ese uri mubafite ibyago byo kurwara umutima?

Ese uri mubafite ibyago byo kurwara umutima?

Bimwe mubishyira umuntu mu byago byo kuba yarwara umutima, burya harimo ibyo wowe wakirinda ubwawe ariko kandi harimo nibyo udashobora kwirinda nyine ubwo abaganga bakora akazi kabo iyo biramutse bikugezeho, hari naho bishoboka bokaba ngombwa ko abaganga bahitamo kuguhindurira umutima bakaguha undi iyo habonetse uburyo.

Dushingiye kubyashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’abanyamerika cyita ku ndwara z’umutima “AHA” ibyo tugiye kubabwira bikubiye mubyo bagaragaje bishobora gushyira umutima wawe mu byago byinshi byo kuba warwara;

  • IMYAKA Y’UBUKURE

abantu basaga 83% bapfa bazize indwara y’umutima “Heart attach” baba bafite nibura imyaka 65 cyangwa banayirengeje. Abagore bakuze nibo bakunze kwibasirwa n’ikibazo nkiki mugihe gito bagahita bitaba imana ugereranije n’igihe abagabo bamara nyuma yo gufatwa niyi ndwara y’umutima.

  • IGITSINA GABO

Abagabo bafite ibyago byinshi cyane byo kurwara umutima “Heart attack” kurusha abagore, ikindi kandi ni nabo bagira ikibazo cyo kurwara umutima hakiri kare cyane. Na nyuma yukko umugore acura “Menopause”, ubwiyongere bw’abagore bapfa bazize umutima uguma kuba hasi cyane n’umubare w’abagabo bapfa bazize ikibazo kimwe.

  • KUBA HARI UWO MU MURYANGO WAWE WARWAYEHO UMUUTIMA.

Abantu bafite ababyeyi babo bagize ibyago byo kurwara umutima yewe bakaba baranitabye Imana wenda aricyo bazize burya n’ibyago bikomeye cyane ko nawe ushobora kuzagira ikibazo kimwe nicyabo ukaba warwara umutima.

  • AHO UKOMOKA “RACE”

Indwara y’umutima “Heart attack” yiganje cyane mu birabura baba muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, muri Mexico, Abanyamerika baba mu buhinde, bakavukire ba Hawai, ndetse n’abantu bo muri Asia baba muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

  • KUNYWA ITABI

Kunywa isegereti burya ngo byongera ibyago byawe kuba wazarwara umutima inkubwe ziri hagati y’ebyiri n’enye.

  • KUGIRA IBINURE BYINSHI CYANE.

Uko ibinure byiyongera burya niko n’ibyago byuko udutsi tugaburira umutima takifunga byiyongera.

  • KUGIRA UMUVUDUKO UKABIJE CYANE W’AMARASO

Umuvuduko uri hejuru cyane wongerera umutima akazi kenshi cyane bigatuma umutima utera vuba, bityo umutima ukaba wabyimba ugatangira kudatera neza, ni nako kandi buriya byongera ibyago byo guturika k’udutsi tugaburira ubwonko “Stroke” ndetse n’umutima ukaba wanabigenderamo ” Heart attack” iyo rero ubwiyongere bukabije bw’umuvuduko buhuriranye n’ibimenyetse byose twavuze haruguru ibyago byo kurwara umutima byikuba kenshi cyane tutaretse kandi no kuba udutsi tugaburira ubwonko twaturika byoroshye cyane.

  • UBUZIMA BURIMO GUKORESHA UMUBIRI GAKE CYANE.

Ubuzima budakora Siporo burazima, uku kuba umubiri wawe udakora kurugero ruhagije wenda biterwa n’akazi ukora cyangwa se imyaka ufite cyangwa se yewe ubaye ubana n’ubumuga butuma udakoresha umubiri wawe bikwiriye byanze bikunze uba ushyira umutima wawe mu byago bikomeye cyane.

  • KUBA UBANA N’UBURWAYI BWA DIYABETE

Ibi noneho byo n’ibyago byingera ku bindi iyo ubana n’uburwayi bwa Diyabete, nibyiza ko wahora witwararika ugakurikira inama ugirwa na muganga bitaba ibyo, uba ufite ibyago birenze kubyabandi mudahuje ikibazo kukuba umutima wawe waba ufite ibyago byo kurwara.

Aha murabyiboneye rero ko hari ibishobora kugutera ibyago byo kuba wazarwara umutima kabone niyo waba ubigiramo uruhare rugaragara cyangwa nta narwo, gusa njye ndakugira inama wowe usoma iyi nkuru nibyiza ko wabungabunga ubuzima bwawe ndetse n’ubwabandi ubagira inama nawe ugirwa yo kurinda ibyo ushoboye kurinda bifite ububasha byo kugura muri ubu buzima.

Indi nkuru yerekeranye n’umutima wayisoma bikoroheye cyane ukanze HANO

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru