Ni hano uri
Home > Amakuru > Umuti wari warakozwe ugenewe kuvura amagufwa, byagaragaye ko wanavura uruhara.

Umuti wari warakozwe ugenewe kuvura amagufwa, byagaragaye ko wanavura uruhara.

kuwa kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018 (Umunsi witangazamakuru kubyubuzima ) Byatangajwe ko umuti wari usanzwe waragenewe kuvura ibibazo byo koroha kw’amagufwa (Osteoporosis) waba waragaragaweho kuba wanafasha abantu babana n’ibibazo by’uruhara cg kubura umusatsi wo kumutwe. ibi byatangajwe n’abashakashatsi.

Umushakashatsi Nathan HAWKSHAW yabigarutseho agira ati ” mubyukuri uyu muti ntiwari wakozwe hagamijwe kuba wazafasha abantu bafite ikibazo cyo gutakaza imisatsi yabo ku mitwe, ibyo abanyarwanda twita, Uruhara. nyamara mumagerageza menshi agenda akorwa hirya no hino kubantu basanzwe bibanira n’ibibazo byerekeranye no koroha kw’amagufwa yabo, ariko banasanzwe bagira uruhara, uyu muti bigaragara ko ufite ubushobozi byo kuba wasubiza abo bantu amahirwe yo kongera gutunga imisatsi bahoranye ku mitwe yabo.”

Uyu mushakashatsi wo muri kaminuza ya Manchester yo mugihugu cyo m’Ubwongereza akomeza agira ati ” ubushakashatsi bwimbitse burakenewe kugira ngo hemezwe neza koko niba uyu muti wajya unagenerwa aba bantu basanzwe babana n’uruhara ariko cyane cyane hitawe kukureba niba uyu muti waba ushobora gukoreshwa hatagize ingaruka nyinshi byateza mu mubiri w’umuntu.”

yakomeje kandi agira ati, ubusanzwe hari imiti ibiri gusa yari isanzwe ifasha abantu bafite ikibazo cyo gutakaza umusatsi kumubiri, iyo miti yari isanzwe ikoreshwa ni Minoxidil na Finasteride, ariko nyamara iyi miti igira izindi ngaruka kumubiri zikomeye kandi nyuma hakaba nubwo umusatsi utamera neza nkuko byifuzwaga.

Umushakashatsi Hawkshaw nabagenzi be babonye ko umuti bo bise WAY-316606 ugabanya cg ukaba wanahagarika imikorere ya Protein yitwa SFRP1. Iyi protein ibangamira cyane imikorere y’uturemangingo dushinzwe gukuza imisatsi. uyu muti kuwukoresha ku muntu watakaje umusatsi ku mubiri we, byagaragaje ko umuntu ashobora kongera kugira umusatsi.

Ibuka ko umuti WAY-316606 ubundi yari yarakorewe kuvura uburwayi butera amagufwa y’umuntu koroha (Osteoporosis).

ARINATWE Richard
Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru