Ni hano uri
Home > Amakuru > Menya n’ibi; Wari uzi ko kwiga kwawe nk’umubyeyi w’umugore bituma umwana wawe abaho?

Menya n’ibi; Wari uzi ko kwiga kwawe nk’umubyeyi w’umugore bituma umwana wawe abaho?

Nta makuru ahagije ahari kugeza ubu agaragaza uko abagore bo mu Rwanda bahagaze mubijyanye n’ikigero cy’amashuri baba baragezeho biga, gusa ubu bushakashatsi bwakorewe mugihugu cy’ubutariyani hari icyo bwagaragaje twese dukwiye kumenya [1].

Kuba umugore yaba yarakandagiye mu ishuri burya ngo bigira uruhare runini muguhindura imibereho ye ndetse naho ari, ni mubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2005 kugira 2010 ubwo bushakashatsi bukaba bwarakorewe kubana 383,103 bavutse ari bazima aho haka hari mu gace ka Lombardy yo mu gihugu cy’Ubutariyani [2].

Ubushakashatsi rero bukaba bwaragaragaje ko ugereranije n’abana babyawe n’abagore bize make cyangwa ntanayo, ndetse n’abakandagiye mu ishuri, byagaragaye ko abana babo bagiye bagira Ubuzima bwiza nyuma yo kuvuka ugereranyije n’abana bababyeyi batize cyangwa batize namba.

  • Ku bana bavutse batagejeje igihe, bafite ibiro bike, bafite ibibazo mu myanya y’ubuhumekero, bakavuka bafite ingano nto cyane ugereranije nisanzwe, 95% by’abana babagore bakandagiye mu ishuri babayeho kandi bakura neza. Kuba rero umwana uvutse k’umugore wize agira imireho myiza byaremejwe bivuye mubushakashatsi, yaba k’umugore wavutse k’umutariyani kazi cyangwa uwavutse ahandi ahariho hose ku isi[2].
  • Ibyibanze by’ingenzi byavuye muri ubu bushakashatsi rero bikaba bigaragaza neza ko hose mubihugu bibona ubufasha mubijyanye no kubungabunga Ubuzima cyane cyane ubw’abagore batwite by’umwihariko ndetse aha n’igihugu cy’Ubutariyani kirimo, byagaragaye ko umwana iyo avutse yaba avutse igihe kigeze cyangwa igihe cyari kitaragera, usanga imibereho yabo bana igenda itandukana ugereranije n’ababyarwa n’abagore batakandagiye mu ishuri[2].
  • Nubwo iri tandukaniro ari rito ariko si rito cyane ryo kwirengagizwa kuko byagaragaye ko kugera kuri 19, 22, 18 na 16 % hari igabanuka ry’ibyago byo kubyara umwana utagejeje igihe, kubyara umwana ufite ibiro bike, umwana uvuka ari muto ugereranije n’abandi, kuvukana ibibazo by’ubuhumekero [3].
  • Ibi byose rero tubihuje n’ubundi bushakashatsi bwakozwe muburayi mu bihugu bigera kuri 12 bwagaragaje ko 48% by’abana bose bavuka ku bagore batakandagiye mu ishuri baba bafite ibyago byo kubaho nabi banarwaragurika.

Ni ibyo gushyigikirwa cyane rero kuba umwana wawe w’umukobwa yagana ishuri muri iki gihe kuko bizagirira akamaro gakomeye kumibereho n’ubuzima bw’abazamukomokaho. Leta y’Urwanda yarabitangiye aho ishishikariza twese n’abatura Rwanda gufata abana bose kimwe abakobwa nabo bakagana ishuri, uretse no kuvuga ko ari abana nk’abandi ahubwo uba unategura ejo heza y’abazamukomokaho.

Aho twifashishije dukora iyi nkuru.

[1]      “C l i n i c a l Tr e a t m e n t G u i d e l i n e s,” no. September, 2012.

[2]      A. Cantarutti, M. Franchi, M. M. Compagnoni, L. Merlino, and G. Corrao, “Mother ’ s education and the risk of several neonatal outcomes : an evidence from an Italian population-based study,” pp. 1–10, 2017.

[3]      M. del M. L. R. Isabel María Fernández MedinaEmail the author Isabel María Fernández Medina, José Granero-Molina’Correspondence information about the author José Granero-MolinaEmail the author José Granero-Molina, Cayetano Fernández-SolaEmail the author Cayetano Fernánde, “No TitleBonding in neonatal intensive care units: Experiences of extremely preterm infants’ mothers,” Lancet (London, England), vol. 4, no. 2, pp. 230–1234, 2010.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru