Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Umugore utwite agomba kumenya ubwoko bw’amaraso “blood group” ye mbere yo kubyara.

Umugore utwite agomba kumenya ubwoko bw’amaraso “blood group” ye mbere yo kubyara.

Ubwoko bw’amaraso burimo ibyiciro byinshi. Ubuzwi cyane ni ubwo mu kiciro cya ABO ( A, AB, B ndetse na  O ) hamwe n’ubwa rezisi (Rhesus). Aha turibanda ku bwoko bw’amaraso bwa rezisi kuko ari bwo bufite agaciro kubijyanye n’ubuzima bw’umugore utwite.
Iyo umuntu afite rezisi mu maraso ye bavuga ko ari rezisi positive yaba atayifite bakavuga ko ari rezisi negative.

Umubare munini w’abantu (85%) bagira iyi rezisi mu mu maraso yabo(Rhesus positive) mu gihe abasigaye ntayo bafite (Rhesus negative).

Iyo umugore ari ‘Rhesus negative’ ubuzima bwe buba bugomba gukurikiranwa kwa muganga igihe cyose atwite.

Umugore ufite ‘Rhesus negative’ iyo ashakanye n’umugabo ufite ‘Rhesus positive’ baba bafite amahirwe ya mirongo itanu ku ijana (50%) yo kubyara umwana ufite ‘Rhesus positive’ kuri buri nda umugore atwise.

Ibibazo bivuka ryari rero ?

Ibibazo bishobora kuvuka iyo umugore ufite ‘Rhesus negative’ atwise umwana ufite ‘Rhesus positive’. Iki gihe biba bishoboka ko amaraso y’umwana uri mu nda yahura n’aya nyina. Iyo amaraso y’umwana ahuye n’aya nyina, umubiri w’umubyeyi ufata amaraso y’umwana nk’ikintu utazi mbese kidasanzwe kandi kidakwiye kuba mu mubiri maze ugakora abasirikare bo kuyarwanya.

Aba basirikare barwanya amaraso y’umwana baba bashobora kuva mu maraso ya nyina bakagera mu maraso y’umwana aribwo bayangiriza kuburyo bigeza n’aho kwica umwana akiri mu nda.

Iyo ari inda ya mbere, umubiri w’umubyeyi uba utarakora abasirikare bahagije bashobora kwica umwana akaba ari yo mpamvu inda ya mbere iba ishobora kuvuka nta kibazo. Nyamara nyuma yo kubyara abo basirikare baguma mu maraso y’umubyeyi kuburyo inda zikurikiyeho iyo umwana afite rhesus positive asanga umubiri w’umubyeyi witeguye bihagiye kurwanya amaraso ye. Bityo aka ashobora gupfa ataravuka.

Ni gute wakwirinda ibi bibazo byo gutakaza umwana utwite bitewe n’ubwoko bw’amaraso yawe ?

Kumenya ubwoko bw’amaraso haba ku mugore ndetse no ku mugabo ni ingenzi igihe mutangiye gutekereza kubyara.

Ibi bituma umugore iyo asanze afite Rhesus negative naho umugabo ari rhesus positive afata ingamba zo gukurikiranwa kwa muganga hakiri kare.

Iyo byamenyakanye hakiri kare kwa muganga hari umuti umubyeyi utwite ari rhesus negative ahabwa atwite ndetse na nyuma yo kubyara bigatuma ba basirikare bica uturemangingo tw’amaraso y’umwana badakorwa.

Umugore ufite Rhesus negative kandi aba agomba guhabwa uyu muti igihe cyose akuyemo inda cyangwa habaye ikindi cyose cyatuma amaraso ye ahura n’amaraso afite rhesus positive.

Ikindi ni uko gukurikirana neza gahunda yo kwipimisha ku mugore utwite ari ngombwa kuko ari bwo ibibazo nk’iki n’ibindi bimenyekana hakiri kare hagafatwa ingamba zikwiye.

 

ushobora gusangiza n’abandi inkuru zabagirira akamaro cyane nko kurinda ubuzima bwabo cyane cyane unyujije kuri twitter na facebook reba munsi yiyi nkuru bikorohere kujijura inshuti zawe maze tugire ubuzima buzira umuze. Mubuzima.com twiyemeje kumenyesha abanyarwanda bose ibijyanye n’ubuzima bityo turusheho kumenya kububungabunga. ‘kwirinda biruta kwivuza’.

Reference: www.nhlbi.nih.gov/health/hea…
 and http://healthy-rwanda.weebly.com

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

3 thoughts on “Umugore utwite agomba kumenya ubwoko bw’amaraso “blood group” ye mbere yo kubyara.

  1. eeeh nyabyo narinzi kweri. muri abagabo cyane. none c iyo umukobwa ufite group 0 ashakanye numusore ufite B , babyara ufite iyihe group?

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru
%d bloggers like this: