Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > IMYOROROKERE: UMUGORE ASUBIRA MU MIHANGO RYARI NYUMA YO KUBYARA?

IMYOROROKERE: UMUGORE ASUBIRA MU MIHANGO RYARI NYUMA YO KUBYARA?

Nyuma yuko umudamu amenye ko atwite, byinshi mu mubiri we bigenda bihinduka bityo bikarushaho gutuma agenda arushaho gukunda iyo nda atwite muri byinshi bihinduka yishimira harimo nko kubona umubiri we ugenda urushaho gusa neza (gutamura inzobe), kuruhuka kugira imihango ya buri kwezi mu gihe cy’amezi icyenda. Gusa iyo umubyeyi akimara kubyara unsanga ashaka cyane kumenya igihe imihango izagarukira.


Channel yacu ya Youtube MUBUZIMA TV


ESE NZASUBIRA MU MIHANGO RYARI?

Imihango kenshi yongera kuboneka hagati y’ibyumweru bitandatu (6) n’ibyumweru umunani (8), ibi ni igihe umubyeyi abyara ariko ntiyonse. kubabyeyi bonsa kandi bonsa ibere gusa abana babo ntakindi babavangiyemo, igihe imihango igarukira kirahindagurika cyane, muyandi magambo, biterwa n’umubyeyi kugiti cye. Ababyeyi bonsa abana ntacyo babavangiye akenshi hari nubwo badashobora kujya mu mihango igihe cyose bacyonsa.

Kwonsa umwana ntacyo umuvangiye bivuga iki? kugira ngo uvuge ko wonsa umwana ntacyo umuvangiye ntakindi bivuga nuko gusa umwana wawe aba ahabwa amashereka gusa.

Ku babyeyi bamwe na bamwe ariko, imihango ishobora kugaruka na nyuma y’amezi make umaze kubyara waba wonsa utavangiye cyangwa umwana umuvangira.


Channel yacu ya Youtube MUBUZIMA TV


Niba ubonye imihango igarutse vuba cyane kurusha igihe wari witeze nyuma yo kubyara, niba WARABYAYE NEZA, hari ubwo muganga wawe yasaba ko udakoresha KOTEKISI (Cortex) ukibona imihango muri ibyo bihe byavuba cyane nyuma yo kubyara neza. Ibi biba kubw’impamvu zuko muri iki gihe uba ushobora kuba utarakira neza ku myanya myibarukiro inyuma ukaba wakwitoneka. Baza muganga wawe niba ariko ngombwa ko wakoresha cortex mu gihe ugiye kubonana na Muganga mubyumweru 6 nyuma yo kubyara.

 

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru