Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Sobanukirwa no kubara ukwezi k’umugore kudahindagurika.

Sobanukirwa no kubara ukwezi k’umugore kudahindagurika.

Ese iyo bavuze ukwezi k’umugore wumva iki ?
Ukwezi k’umugore ni ihindagurika riba mu mubiri w’umugore igihe umubiri uba witegura kwakira umwana. Iyi myiteguro rero ibaho buri kwezi mugihe gihindagurika cg kidahindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ubumenyi rusange tugomba kumenya mbere ni ;
1. Iyo igi ry’umugore ryiteguye (rihishije/ovulatio) burya ribasha kumara amasaha 24 gusa nuko rigapfa.
2. Iyo intanga ngabo igeze mugitsina cy’umugore ishobora kumaramo igihe kiri hagati y’iminsi 3-5.
SC: www.womhealth.org.au

Wamenya ute igihe cy’uburumbuke cyawe ?

Abahanga bavuga ko abagore benshi ku isi bafite ukwezi kudahindagurika ari iminsi 28 Kugeza ku minsi 36.
Abagore benshi rero kuri ubu bizera ko iminsi yabo y’uburumbuke iza hagati mu kwezi kwabo. Ariko nyamara nko ku mugore ugira iminsi 28 idahindagurika usanga igihe cy’uburumbuke kiri hagati y’umunsi wa 12 na 16, naho kumugore ugira ukwezi kw’iminsi 36, buriya iminsi ye y’uburumbuke iba hagati ya 20 na 24.

Nukuvuga abagore bagira ukwezi kudahindagurika ufata iminsi igize ukwezi kwawe (X) ugakuramo 16 (X-16) nuko icyo ubonye ugateranyaho 4. i.e. (X-16) +4
Ibi bizagufasha kumenya ibihe byawe by’uburumbuke. Tuvuge urugero ;
Umuntu ufite ukwezi kwe kudahindagurika kumara iminsi 22, igihe cye cy’uburumbuke ni.
(22 – 16= 6 (+4 =10)
Nukuvuga kuva ku munsi wa 6 kugera kuwa 10 agomba kugebda gake kuko ashobora gusama.

Ubu ni bumwe muburyo bwinshi bwo kubara ukwezi k’umugore twabashangije.
Mubusobanukirwe mwigishe n’abandi.

 

Ntiwibagirwe kandi ko wabona n’izindi nkuru zifasha ubuzima bwawe kurubuga rwa www.mubuzima.com.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru