Ni hano uri
Home > Amakuru > Ukuri ukwiye kumenya k’urumuri rw’izuba.

Ukuri ukwiye kumenya k’urumuri rw’izuba.

Ese wari uzi ko hari ibyiza byinshi dukesha urumuri rw’izuba?

  • Rutanga vitamin D, idufasha kurinda amagufa yacu.
  • Rwica udukoko tumwe na tumwe dushobora kudutera indwara.
  • Rufasha mugushyira kurugero ruringaniye umuvuduko w’amaraso yacu.
  • Burya rero ngo runadufasha kandi mu urwanya ukwigunga gukabije (depression).

Kwirinda izuba ryinshi burya ngo nabyo ni ingenzi.

  • Amataratara cg amarinete yijimye arinda urumuri rw’izuba ashobora ngo kurwanya indwara y’ishaza ryo mu maso.
  • Kwambara ingofero igihe hari izuba ryinshi bifasha kurinda guturika kw’udutsi duto two mu mutwe.
  • Bishobotse ko wakirinda kujya uhangara kujya ku zuba hagati ya saa yine na saa munani z’amanywa (10:00AM-02:00PM) ngo waba urimo ugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu rwawe.

Ese niba urumuri rw’izuba ari rwiza kuri twe, rwaba rwinshi rukagira ingaruka turasabwa iki?/

  • Burya rero ngo iminota 15 yonyine iba ihagije uri kurumuri rw’izuba/
  • Ujye wemerera ko urumuri rw’izuba rwinjira mu byumba by’inzu yawe.
  • Ujye kandi ukorera imyitozo ngorora mubiri hanze.
  • Ukomeze kwirinda izuba ry’igikatu, kugira ngo utagerwaho nazangaruka twavuze haruguru.

Hatabayeho urumuri rw’izuba natwe ntitwabaho.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru