Ni hano uri
Home > Amakuru > Udusabo tw’intanga ngabo ngo ababyeyi bagomba kutwitaho!

Udusabo tw’intanga ngabo ngo ababyeyi bagomba kutwitaho!

Udusabo tw’intanga ubusanzwe dufite inshingano zo gukora intanga ngabo.Bitewe n’uko udusabo tw’intanga ngabo ariyo abamo intanga ngabo kandi intanga ngabo akaba arizo zikenerwa kugirango umuntu atere inda, bikunze gutera abantu urujijo niba umuntu wavutse atayafite cyangwa afite rimwe nta kibazo bishobora kumugiraho.

Dr Theobald Hategekimana (CHUK),  aherutse gutangaza ko nta mwana n’umwe w’umuhungu uvuka atagira udusabo tw’intanga, ahubwo ko utwo dusabo tw’intanga rimwe na rimwe tuba twarasigaye hejuru, ntitumanuke ngo tujye aho twagenewe.
Yagize ati “ Nta muntu uvuka adafite udusabo tw’intanga ngabo. Aba adufite ahubwo twarasigaye hejuru tutaragiye mu mwanya watwo ku buryo bisaba ababyeyi kujya bareba abana babo bakivuka ko udusabo tw’intanga ngabo twabo turi mu mwanya watwo, banabona bafite kamwe bakirukira kwa muganga kubasuzumisha kugira ngo bazababage amaze kugira imyaka ibiri badusubize mu mwanya watwo.”
Hari abana bakunze kuvuka, mu gihu gishinzwe kubika udusabo tw’intanga nta kintu kirimo cyangwa harimo agasabo kamwe, bakiyicarira bakumva ko umwana wabo yavutse afite ubumuga.
Dr Hategekimana yagiriye inama ababyeyi bafite abana bameze gutyo kujya bihutira kubajyana kwa muganga, ngo kuko utwo dusabo tuba duhari ahubwo twarasigaye hejuru.
Yasabye ababyeyi kutarenza imyaka irindwi batarajyana abana babo kwa muganga mu gihe bahuye n’ikibazo cyo kutabona udusabo twabo tw’intanga ahabugenewe, ngo kuko iyo myaka iyo irenze bigorana kudusubiza mu gihu cyatwo.
Kutagira udusabo tw’intanga ngabo biterwa n’iki?
Dr Theobald Hategekimana we avuga ko nta muntu n’umwe ku isi uvuka atagira udusabo tw’intanga ngabo keretse iyo afite ubusembwa bw’utunyangingo (Genetic abnormality) cyangwa bigaterwa n’impamvu zitandukanye umuntu amaze gukura.
Ati “Umuhungu wese agomba kuba afite udusabo ariko iyo atadufite biba byatewe n’impamvu zitandukanye. Urugero ashobora gukora impanuka tukangirika bikaba ngombwa ko bagakuramo cyangwa bakadukuramo twose kubera ko twangiritse. Hari n’ ubundi burwayi bushobora gutuma twangirika tukaba twashonga tukaba duto cyane nabwo ntidushobore gukora.’’

SAMSUNG CAMERA PICTURES
Umuntu ufite agasabo kamwe k’intanga ashobora kubyara?
Nubwo abantu benshi bibwira ko umuntu ufite agasabo k’intanga kamwe adashobora kubyara, Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUK , Dr Theobald Hategekimana arabihakana, akavuga ko kuba ufite agasabo k’intanga kamwe rimwe nta kintu bihindura ku buzima bw’umuntu ndetse no mu myororokere.
Yagize ati “ Kuba umuntu afite ibya rimwe ntibimubuza kubyara yewe nta n’ikintu bimuhindurira ku buzima bwe.”
Umuntu iyo arengeje imyaka irindwi udusabo tw’intanga tutaramanuka, bishobora kumuviramo kutabyara no kurwara Kanseri.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru