Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > UBUZIMA BWÍMYOROROKERE: Dore ibyo umugabo ufite ibibazo byo kurangiza vuba agomba gukora.

UBUZIMA BWÍMYOROROKERE: Dore ibyo umugabo ufite ibibazo byo kurangiza vuba agomba gukora.

Ibuka ko igihe cy’imibonano mpuzabitsina ari igihe gituje, kizihiza, gihuza abantu babiri mu ibanga ryabo, kandi kikaba n’igihe cyiza cy’akaruhuko. Si byiza rero kukinjiramo uhangayikishijwe no gukorera umuntu mu buryo runaka utabashije. Ibuka ko akenshi kurangiza vuba biterwa no kwinjira(Pénétration) Nyamara hakaba habaho ubundi buryo bwinshi cyane butandukanye ushobora gukoreramo umuntu imibonano kandi akizihirwa utiriwe winjira. Ibyo byose rero ushobora kubigerageza ariko icyo gikorwa mukakirangiza mudaciwe intege no kurangiza vuba.

Dore izindi nama ugirwa niba ujya uhura níkibazo nkíki cyo kuba warangiza vuba cyane.

1. Umugabo ufite iki kibazo cyo kurangiza vuba yakagombye gukoresha exercices cyangwa se udusiporo duto imitsi ye iba hepfo y’igitsina, kuko bimufasha kumenya ko iyo mitsi cyangwa se iyo mikaya ihaba kandi akamenya n’uburyo bwo kuyikoresha mu gihe cy’ibyishimo.

2. Kugerageza kumenya ahantu hamutera ibyiyumvo cyangwa se ibyo akora bimutera ibyiyumvo bimuganisha ku kurangiza, kugirango atazongera gutungurwa no kubona arangije atabitekerejeho.

3. Umugabo nanone ngo ashobora kuba yakora imyitozo imufasha kwimenya no kwikontrola (control), urugero nka Yoga, bizamufasha kumenya cya gihe aba agiye gusuhora bityo bikamubashisha kwokontorola (se controller).

Ushobora kutwandikira kuri email yacu mubuzima5@gmail.com ntiwibagirwe ko gusangira nabandi ubutmwa nkubu ari ingenzi cyane, turinde sosiyete nyarwanda duhugura abanyarwanda kubyerekeye ubuzima bwabo. twiyongerere ikizere cyo kubaho. kwirinda biruta kwivuza.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru