Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Uburyo butandukanye utari uzi ukwirakwiza umwanda ushobora kukugiraho ingaruka wowe ubwawe cyangwa abagukikije.

Uburyo butandukanye utari uzi ukwirakwiza umwanda ushobora kukugiraho ingaruka wowe ubwawe cyangwa abagukikije.

Hafi ya twese tumaze gusobanukirwa neza ko umwanda ari kimwe mubituzanira indwara zizahaza imibiri yacu, ni nako kandi twese duhora dushishikajwe no kwirinda aho ariho hose umwanda waboneka mu rwego rwo kwirinda urunyuranyurane rw’indwara zitandukanye zikomoka kuri uwo mwanda.

Hari uburyo butandukanye abantu twese tugenda rero dukwirakwizamo umwanda yaba kuri twe cyangwa abo tubana. Bumwe muburyo dukwirakwizamo umwanda ni ubu bukurikira;

  • KURAMUKANYA N’ABANTU BENSHI MUBIGANZA.

Aho abanyarwanda bageze ubu bamaze kumva neza icyo guhererekanya umwanda binyuze mu kuramukanya mubiganza bivuze, kuva umuntu abyutse kugeza aho bwiriye umuntu agenda ahura n’abantu batandukanye baba bakoze kubintu bitandukanye, harimo imirimo ya buri munsi ndetse yewe hari nabakijya mubwiherero ntibibuke ko bagomba gusukura intoki zabo, ubwo rero ugahura n’abantu nkabo bose bagenda bagusangiza kungano y’umwanda. Rinda isuku y’ibiganza byawe ubikorera isuku inoze kugira ngo wirinde wowe ubwawe ndetse nabo mubana mubuzima bwa buri munsi.

  • UDUKAPU TWO MUNTOKI (HANDI BAGS).

Byamaze kugaragara neza ko umwanda utwawe n’udukapu two muntoki dukunze gutwarwa cyane cyane n’abadamu ngo buriya dushobora gutwara umwanda uruta kure uwo wasanga kumupfundikizo w’ubwiherero, wakwibaza uti se umwanda ungana utya uturuka he?

Uyu mwanda ugenda uturuka ahantu hatandukanye; hari aho utwo dukapu duterekwa, intoki zidukoraho, ibibikwamo, n’ibindi byinshi, icyagaragaye cyane nuko iyo ngo utwo dukapu umuntu agateruye aho yari yagafashije (mu mwanda) ashobora kukajyana akaba yanagafasha ku meza abantu barimo gufatiraho amafunguro ubwo ngo bukaba ari uburyo bushobora kugira ingaruka zikomeye kuri nyiri agakapu ubwe, ndetse yewe n’abo barimo gusangirira kuri iriya meza.

  • URUZIGA RWIFASHISHWA MUKUYOBORA IMODOKA (STEELING WHEEL).

Biragaragara cyane ko abayobozi bamamodoka batajya bita cyane ku isuku y’intoki zabo cyane iyo basohotse mu mamodoka birirwa batwaye, ikindi kandi nuko ku munsi ushobora gusanga abantu batandukanye cyane bashobora kuba bafashe urwo ruziga rwifashishwa mukuyobora imodoka. bityo iyo nayo n’isoko ikomeye cyane y’ikwirakwizwa y’udukoko duto cyane dukwirakwiza indwara zitandukaye kandi zikomeye cyane.

Hamwe n’ibindi byinshi tutavuze, twakwanzura tugira inama abanyarwanda bose ko bakwiye kwitwararika ibyatuma bashyira ubuzima bwabo mukangaratete kandi byari byoroshye cyane kubyirinda. igikomeye cyane umuntu yakora kugira ngo yirinde, ntakindi nukurinda isuku inoze y’intoki zacu. maze tugire ubuzima buzira inenge cyangwa umuze.

 

Gusoma igice gukurikiyeho mu masomo y’ubuzima bw’imyororokere tugeze ku GICE CYA 8 KANDA HANO¬†

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru