Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Ese tungurusumu ibyo bayivugaho byose nibyo?

Ese tungurusumu ibyo bayivugaho byose nibyo?

Bimwe mu bimera bitandukanye bikunze kuboneka hirya no hino yaba ku masoko, ibyo abantu bihingira ndetse babasha kubona ku buryo bworoshye bishobora kuvamo imiti ibafasha kwirinda indwara zitandukanye. Muri bimwe muri ibyo bihingwa harimo Tungurusumu.

Nk’uko tubikesha igitabo “Tumenye  kwivura dukoresheje ibyo Imana yaremye” Vol 1&2. Tungurusumu ibarirwa mu byo kurya bishinzwe gutunganya no kuvura imitsi minini. Ishinzwe gukiza no kurinda abantu ibibi byinshi nk’ukobyanditse ku ipaji ya 30 y’icyo gitabo. Tungurusumu itera abantu kurama kandi abantu bayikoresha muri gahunda yo kurya ntibakunze guhura n’indwara ya Kanseri.

Iki gitabo gitanga urugero ko mu gihugu cya Misiri Tungurusumu yari ibariwe mu byo kurya bitera imbaraga abakoraga imirimo ivunanye y’uburetwa mu gihe cy’Abisiraheri. Abagiriki nabo ngo bari barayigeneye kuribwa n’abakora amarushanwa yo kwiruka kuko itera ubwira n’umwete udacogora. Abanyamerika nabo ngo basanze tungurusumu ifite akamaro kanini mu kunganira ingingo. Ibyo ngo bituma iyo bagiye gusura akarere kafashwe n’icyorezo  bakunda kugenda bafite tungurusumu ngo bayihe izo ndembe nk’uko bigaragara kuri paji 31 y’icyo gitabo.

Tungurusumu yongerera umubiri ubutaraga bwo kwirwanaho iyo utewe n’indwara,ikindi ni uko irinda indwara zo mu Kanwa,ikaba ishinzwe gutunganya inkari. Iburizamo indwara y’umuriro. Tungurusumu igabanya umuvuduko w’amaraso ikaba ibaye intandaro yo gukiza umutima. Iyo amaraso agenda buhoro cyane Tungurusumu iyongerera umuvuduko,bigakiza indwara yo guhorana ubwoba bwinshi no kwikanga. Ibyo bituma bayita inshuti y’inzira y’amaraso.

Tungurusumu irinda umuntu kurwara ibyo bita”infractus de myocarde”.Iyo ni indwara y’umutima irangwa no guturika tw’udutsi duto two mu mutima. Iyo ndwara irangwa n’uburyane bwinshi bwo mu mutima ahagana mw’ibere ry’ibumoso no  mu mugongo w’uruhande rw’ibumoso.Amaraso akagenda buhoro,umutima ugatera ufite akajagari.Hakaba hari igihe usa n’ukomeretse ,cyangwa gupfa ukindutse.urwo rupfu rutunguranye ruterwa no guturika kw’imitsi ishinzwe kugaburira umutima bita”altere coronaire”kenshi ikaba iterwa guturika n’agahinda.Nicyo gituma tungurusumu ibarirwa mu byo kurya byagenewe abantu bafite agahinda.

Tungurusumu irinda amaraso kwigira umubumbe”fluidifiant sanguine”nicyo gituma ivura neza imitsi yipfundikanya.Ivura ibiturugunyu no kuziba kw’imitsi ijyana amaraso cyangwa kwangirika kw’imitsi gukomotse mu maraso atagera mu mpande zose z’umubiri. Igabanya urugimbu ruri mu mubiri”hypolipemiant”. Igabanya isukari nyinshi mu mubiri “hypoglycémie”bigatuma ibarirwa ku rutonde ruvura indwara ya Diabete. Irinda abantu indwara y’impiswi no gukunda kuribwa mu mara. Igabanya n’umwuka mwinshi mu maraso no mu gifu ariwo utera gusuragura kenshi cyangwa gutura amangati. Igeze mu myanya yo kwihagarika”appereil irinaire”ikiza indwara yo kujya uribwa mu ruhago cyangwa kunuka ariyo mpumuro mbi mu myanya ndangagitsina. Ikiza n’izindi ndwara ziryanira mu mugongo ,ariko abo zikunda gufata ni igitsina gore,izo ndwara zigahura n’itako ugasanga umuntu aracumbagira.

Iyo Tungurusumu igeze mu myanya yagenewe guhumeka « appareil respiratopire » yiyambaza imyunyu ngugu bita « disulfure du diallyle » inyuza impumuro yayo mu nzira z’umwaka maze igakiza indwara z’inkorora.Impumuro yayo iboneza akarandaryi ko mu nzira z’umwuka. Icyongereye kuri ibyo ni uko irinda abantu indwara y’ubuhwima”asthme”igatera gusohora igikororwa bitakugoye. Kurya tungurusumu byungura umubiri,bigatera ingingo kwirwanaho,bikongera ubutaraga bw’ingingo,uturemangingo twa tungurusumu dutembera neza mu maraso tukirukana amaraso yipfundikanya bikarinda Kanseri.

Uko ikomeza gutembera niko ikomeza kwirukana mikorobi yirundanirije mu ngingo. Tungurusumu itegekewe no kunganira abarwayi ba Sida kuko ibatera kurama. Iyo bayiriye itera ingingo kwirwanaho. Tungurusumu irwanya inzoka zo mu mubiri zo mu bwoko bwa runwa “ascaris hamwe na oxyres”zikunda kuba mu mara.

Itera kwituma neza no gusohoka kw’imyanda isohokera mu ruhu.Itera imbaraga nicyo gituma igenwa nk’ibiryo by’abanyantege nke cyangwa abakunze kugwa agacuho ndetse n’abataryoherwa n’ibyo kurya n’abahorana indurwe y’ikirenga. Tungurusumu igira icyo imarira abarwaye rubagimpande no kuribwa mu mpyiko n’amatwi cyangwa kuribwa mu gitsi cy’ikirenge no kuribwa mu ngingo. Ni byiza gukoresha tungurusumu mu ngo zacu kuko zifite umumaro ukomeye ku mubiri w’umuntu. N’ahanyu rero kuko kwirinda biruta kwivuza.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi muby'ubuzima, bityo tugabanye ibyorezo bidasiba kuduhitana cyangwa bigahitana abacu kandi burya iyo tuba tubizi twari kubyirinda bitworoheye.

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru