Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Menya ko umunuko w’amafi aboze ari ikimenyetso ntakuka cya TIRIKOMONASI (Trichomoniasis).

Menya ko umunuko w’amafi aboze ari ikimenyetso ntakuka cya TIRIKOMONASI (Trichomoniasis).

Ese Tirikomonasi ni ndwara ki? Iki kibazo ahari benshi ntibakunze kukibaza cyane keretse ahari uwaba yaragize ibyago byo kurwara indwara yitwa ityo cyangwa se akaba hari mugenzi we yayumvanye wenda cyangwa afite ahandi yakuye ubwo bumenyi nko kuba yarabyize mu ishuri cyangwa ari umuganga akaba akunda guhura n’abarwayi bafite ibyo bibazo by’iyo ndwara.

Ubusanzwe rero iyi ndwara yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ikaba iterwa ahanini na ‘infection’ ya ‘parasite’ yitwa ‘TRICHOMONAS VAGINALIS’, mubusanzwe kuko ibimenyetso biranga iyi ndwara bitandukana kubantu benshi hari nababa barayirwaye ntibabimenye kare.

Iyi ndwara rero ntirobanura ifata ibitsina byombi ariko ibimenyetso byayo bikarushaho kwigaragaza cyane kandi vuba ku gitsina gore gusa ntitwabura kuvuga ko iyo umuntu amenye ko yanduye akagana muganga kare akira ntakabuza ariko kandi iramutse itavuwe ishobora kumara amezi ndetse yewe n’imyaka harimo n’ingaruka zikomeye cyane nko kuba byakururira umugore kutabyara mugihe kirimbere.

Ese wakirinda iyi ndwara? Igisubizo ni yego, gusa abasoma iyi nkuru mugomba kumenya ko iyo warwaye iyi ndwara ukayivuza ugakira ntibisobanura ko utakongera kwandura uramutse ukoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu wanduye ntakabuza urandura. ibi rero ubyirinda gusa iyo wibutse gukoresha agakingirizo kandi ukagakoresha neza.

Ese nyuma yo kwandura byafata umwanya ungana iki kugira ngo umuntu atangire kugaragaza ibimenyetso byubu burwayi? Ku bagabo bo rwose bashobora kwibanira n’ubu bwandu nta bimenyetso bagaragaza igihe kirekire cyane ariko igitsina gore bo igihe ni kigufi cyane hagati y’icyumweru kimwe n’ukwezi umuntu aba afite ibimenyetso by’iyi ndwara.

Ese ibi bimenyetso byiyi ndwara ubundi n’ibihe? Bitangira umuntu yumva agenda agira ubushake budasanzwe atakwihanganira bwo gushaka kwishimagura mugitsina, nyuma agatangira kujya abaona havamo amazi ajya gusa nk’icyatsi kivanze n’umuhondo, ndetse akumva n’impumuro igenda irushaho kuba mbi cyane kugera aho imera nk’amafi yaboze cyangwa ahantu abagabo bihagarika mukabari uko haba hameze.

ngayo nguko rero ahasigaye ni ahawe kwirinda kandi ukarinda n’umukunzi wawe bityo tukiyukira urwanda.

 

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru