Ni hano uri
Home > Amakuru > TIRIKOMONASI: AMAZI MABI YATUMYE BIBASIRWA NA TIRIKOMONASI

TIRIKOMONASI: AMAZI MABI YATUMYE BIBASIRWA NA TIRIKOMONASI


Nkuko tubikesha urubuga rwa TV na Radio 1, abaturage muri aka gace bemeza ko babaho bo bataraboona amazi meza, bemeje ko amazi bakoresha mu kazi ka buri munsi harimo no kwiyuhagira, ngo bakoresha amazi y’ikiyaga bakaba ariyo bakoresha.

Aba baturage bavuga ko iyi Tirikomonasi idashobora gukira kubera ko nugerageje kwivuza kwa Muganga ngo iyo bagarutse i muhira ntayandi mahitamo baba bafite nyine uretse kuba bakongera bagakoresha ya mazi y’ikiyaga ibimenyetso bya Tirikomonasi bikongera bigatongora.

 

https://www.google.com/picture

Ubuyobozi bwuwo murenge wa Rweru bwo bukomeje kwizeza abaturage ko bazashyira bakabona amazi meza uruganda rwa kanyonyomba nirwuzura nkuko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa BWANA Leandre NGOMBWA KAGORORA agakomeza agira ati hari ikigega kirimo kwubakwa nikirangira kizafasha kugeza amazi meza mu Murenge wa Rweru.

 

 

 

Leta y’u Rwanda yashyize ahagaragara umuhigo wo kuba mu mwaka wa 2024 abaturage bose hirya nohino mu gihugu bazaba bagerwaho namazi meza kukigero cyi 100%.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru