Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Ese Tangawizi númuti nkuko benshi babivuga?

Ese Tangawizi númuti nkuko benshi babivuga?

Tangawizi ifite inkomoko muri Aziya y’amajyepfo ikaba ikoreshwa nk’ikirungo cyo guhumuza icyayi cyangwa se ibiryo. Ishobora gukoreshwa ari mbisi cyangwa se hagakoreshwa ifu yayo.

Uretse rero kuba ikirungo, tangawizi ifitiye umubiri akamaro ko kongerera umubiri imbaraga ndetse ikaba n’isoko y’ubushyuhe mu mubiri ku bayikoresha nk’uko tubikesha urubuga rwa www.dentalhealing.com.
Tangawizi kandi bitewe na vitamin C iyibonekamo, ifasha umuntu kwirinda umunaniro ukabije, ikarinda amara kwangirika ndetse no kugira iseseme, ariko kandi ngo inafite ubushobozi bwo kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa.
Tangawizi kandi ifasha abantu bafite ikibazo cyo kuma iminwa ndetse no kunika mu kanwa, igafasha amaraso gutembera neza bishobora kurinda umuntu kurwara indwara z’umutima.cup-of-ginger-tea

 

 

Ubushakashatsi bwinshi bwerekanye ko iki kirungo gishobora gufasha imyanya y’ubuhumekero mu kwirinda indwara zishobora gufata iyi myanya ndetse kikanarwanya ibyago byo kurwara kanseri ifata ibihaha. N’ubwo ariko ari nziza ku mubiri ngo si byiza gukoresha tangawizi kurenza urugero ndetse no kuyikoresha ku bagore batwite.

 

Hari níbindi byinshi abanditsi ba mubuzima.com tuzakomeza kubatohoreza kubijyanye númumaro wa Tangawizi. tubifurije ubuzima bwiza.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru