Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Dore ibintu bitatu abantu bafata nabi k’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Dore ibintu bitatu abantu bafata nabi k’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kuri ubu nti bukiri mubihangayikishije isi nkuko byari mu myaka 20 ishize, Ariko ntibibujije ko SIDA ikiri ikibazo gikomeye gihangayikishije umuryango wabibumbye wita k’ubuzima kw’isi WHO. Abantu basaga miriyoni 35 kuri ubu babana nubu bwandu, muri aba abarenga kimwe cya kabiri ½ ntibigeze bipimisha ngo bamenye uko bahagaze. Ariko ni mu gihe umuryango wabibumbye wita k’ubuzima uvuga ko abagera kuri miriyoni 39 bagiye bahitanwa n’iyi virus, HIV abenshi bazira cyane no kuyitiranya n’ibindi byorezo.

Ubushakashatsi bwakusanije ibitekerezo by’inzobere kubyerekeye igishobora kuba gituma abantu barushaho kumva nabi iby’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kugeza aho iki cyorezo cyararika imbaga nyamwinshi. Twabakusanirije imyumvire igera kuri ITATU idahwitse abantu bakomeje kumvamo SIDA nabi.

#1: HIV/SIDA ni nk’igihano cy’urupfu

“Iyo ufashe imiti neza ukayitangirira igihe, kuri ubu inzobere zagaragaje ko umuntu ubana n’ubwandu ashobora kubaho Ubuzima bwose nkubwo yari kubaho atanduye, ‘normal life span’” ibi byavuzwe na Dr. Michael Horberg.

“Kuva mu wa 1996, ubwo havumburwaga Imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, umuntu ubana nubu bwandu ntagishidikanya ko azabaho nk’ibisanzwe, ibi kandi ntibituma ahagarika imishinga ye kuko akomeza kubaho bisanzwe.” Ibi byongeweho na Dr. Amesh S. Adalja, wo muri kaminuza ya Pittsburgh.

#2: Umuntu wanduye ntiyabyara umwana ngo abe muzima.

Birashoboka cyane kukuba wabyara umwana akaba muzima kandi yaba wowe umubyaye cyangwa umufasha/umutware wawe abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Nubwo bitoroshye kwemeza koko ko ubwandu butakwira ngo buve kuri Nyina ngo bugere ku mwana, kubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’abanyamerika ‘U.S Department of Health and Humana Services’ bavuga ko kugira ngo ugabanye ibyago byo kwanduza umwana utwite, Urugero, umudamu ubana n’ubwandu ashobora gutangira gufata imiti igabanya ubukana mbere ndetse n’igihe atwite. “kubabana n’abatware babana n’ubwandu bafata neza imiti igabanya ubukana, ibi bituma virusi iri mumaraso itabasha kugera kukigero cyo kuba yakanduza undi muntu, ntibyoroshye rero ko iyi virusi yava kumudamu ngo abe yakwanduza umwana atwite.” Ibi byavuzwe n’umuhanga mubuvuzi bw’ibibazo byo mu mutwe Twwlwy Teemsma, akaba kandi n’inzobere mubuvuzi bw’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

#3: Ukurikije aho iterambere rigeze ntabwo SIDA yica, n’indwara nk’izindi.

Ubu buryo bw’imitekerereze bumaze kurundumurira umubare utari muto wabakiri bbato mugukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

“Abantu bakiri bato ntibagifite ubwoba bwo kwandura igihe cyose bishoye mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bitewe n’aho ubuvuzi bw’ubwanwdu bw’agakoko gatera SIDA bugeze.” Ibi byavuzwe na Dr.Adalja. “Iyi mico rero idasanzwe ituma abantu bakiri bato benshi bishora mugukora imibonanao mpuzabitsinna igusha mukaga imbaga y’abantu, aho abantu bamwe baasigaye batanatinya no guhuza urugwiro n’abo bahuje igitsina.

Umwanzuro,

Nubwo nta muti ntanurukingo waha umuntu wese wanduye agakoko gatera SIDA, iterambere mubyubuvuzi n’imiti ryatumye abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bashobora kuramba nk’abandi bose.

“ibi byagezweho kubw’imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA, iyi miti ituma utu dukoko tuguma kukigero cyo hasi cyane, bityo ntizibashe kwnagiza abasirikare barinda umubiri wawe bityo ukarindwa igihe kirekire, SIDA nta muti igira nta n’urukingo.” Byavuzwe na Dr. Jimenez.

Nubwo umubare wabanduye wakendereye cyane ‘center for disease control and prevention’ CDC, kibarura abarenga ibihumbi mirongo itanu, 50,000 bagira ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA muri leta zunze ubumwe z’amerika gusa. Ngizi zimwe mu mpamvu abantu bose n’abanyarwanda by’umwihariko bagomba kwipimisha kugira ngo barebe uko bahagaze maze baba basanze baranduye bakaba bahabwa imiti igabanya ubukana maze Ubuzima bugakomeza, n’imishinga yabo ntihagarare.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru