Ni hano uri
Home > Amakuru > Impeta irinda igitsina gore kwandura SIDA yashyize iratangazwa.

Impeta irinda igitsina gore kwandura SIDA yashyize iratangazwa.

Ese koko igisubizo cy’icyorezo cyayogoje isi yose kuva ahagana 1981 aho isi yose yamenye ibyiyi ndwara ya SIDA yaba igiye kubonerwa umuti?

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bemeje ko igerageza ry’amezi atandatu bakoreye ku bangavu bo muri icyo gihugu ku bijyanye no gukoresha impeta y’igitsina gore mu kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera Sida, ryageze ku ntego.

Inkuru dukesha bagenzi bacu bandikira ikinyamakuru IGIHE.COM banditse ko iyi mpeta izwi nka ‘Dapirivine ring’, yo mu bwoko bwa palasitiki yoroshye, ikoranye ibinini byo kurwanya ubukana bwa virusi itera Sida (ARV), bifite akamaro ko guca intege virusi za Sida zishaka kwinjira mu mubiri w’umuntu.

Ifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwandura ku kigero cya 56%, ku buryo abayikoresha kenshi bishobora kwiyongera kugera kuri 75%. Iyi mpeta ishyirwa imbere mu gitsina cy’umugore ahazwi nka ‘Cervix’ mu gihe cy’ukwezi kumwe igahindurwa.

Kuri uyu wa Kabiri mu nama ibera i Paris mu Bufaransa yiga kuri virusi itera Sida, abashakashatsi bemeje ko barimo gushishikariza abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 24 gukoresha iyi mpeta kandi bayikunze. Ubu bukaba ari bwo buryo bwihariye abagore bashobora kwifashisha mu kwirinda ubwandu bwa virusi itera Sida, batarindiriye ko abagabo bambara agakingirizo.

IGIHE.COM kandi bakomeje bandika ko Dr Anthony Fauci, Umuyobozi w’ikigo cy’Abanyamerika cyita ku ndwara zandura, yabwiye BBC ko iyi mpeta izakoreshw ku bangavu kuko aricyo cyiciro akenshi usanga kigorwa no kubona inama ku buzima bw’imyororokere, bigatuma kinibasirwa cyane n’ubwandu bwa virusi itera Sida.

Yagize ati “Iyo uhaye abagore uburyo bwizewe bwo kwikingira bo ubwabo, ni intambwe ikomeye yo kubafasha.”

Muri rusange abagore n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15 na 24 bari bagize 20% by’abafite ubwandu bushya muri 2015, mu gihe munsi y’ubutayu bwa Sahara gusa abagera kuri 25% bafite ubwandu bushya ni ukuvuga abagera hafi ku 1000 bandura buri munsi.

Iyi foto iragaragaza aho iyi mpeta yagiye isuzumirwa hose.

Iri gerageza ryakorewe ku bakobwa 96 bari hagati y’imyaka 15 na 17, rigiye no gukorerwa ku bangavu babarirwa muri 300 bo muri Afurika bari hagati y’imyaka 16 na 21. Barimo abo muri Kenya, Afurika y’Epfo, Uganda na Zimbabwe.

Richard
Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda. Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo: richarda2018@outlook.com

izindi nkuru bisa

Dusigire igitekerezo cyawe

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru