Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Ese ufashe imiti irinda umuntu kwandura HIV/AIDS ‘PrEP’mbere nta mpamvu yo gukoresha agakingirizo koko?

Ese ufashe imiti irinda umuntu kwandura HIV/AIDS ‘PrEP’mbere nta mpamvu yo gukoresha agakingirizo koko?

Hari abagira bati njye ntampamvu yo gukoresha agakingirizo mugihe cyose naba nabanje iyi miti indinda kwandura mbaye mpuje urugwiro n’umuntu wanduye virus y’agakoko gatera sida. Tugiye kurebera hamwe ibyavuye mubushakashatsi buheruka bwakozwe n’umugabo witwa Dr. Horberg.

PrEP (Pre-exposure prophylaxis) iyi ni imiti umuntu ashobora gufata mbere yuko agiye gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu atizeye neza ko yaba abana nubwandu butera sida maze iyi miti ikaba yamurinda kwandura iyi virus ya HIV ibi byavuye mubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’uyu mugabo witwa Dr. HORBERG.

Ni mu nyigo yakoreye mubitaro byigenga bya Kaiser permanente aho yakurikiranye abantu bakoresha iyi miti ya PrEP mu gihe kigera ku myaka ibiri n’igice. Uyu mugabo avuga ko yasanze ko iyi miti ifite ubushobozi buhagije kugira ngo ibe yarinda umuntu kwandura igihe cyose yaba yayifashe mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu wanduye iyi virus itera sida.

Icyakora yavuze ko iyi miti yakora yareka, Dr. Horberg yavuze ko ntacyo ikora uramutse uhuje urugwiro n’umuntu usanzwe yifitiye ibindi bibazo by’indwara zindi zandurira mumyanya ndangagitsina, onka Mburugu, imitezi cyangwa uburagaza n’izindi nyinshi.

Dr.Horberg Akomeza agira ati, “ PrEP n’imiti myiza umuntu yakoresha agiye gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu akeka ko yanduye ariko bikaba byiza cyane ubaye unikingiye izindi ndwara nyinshi zandurira mumyanya ndangabitsina nkuko zavuzwe haruguru. Ati kuko mubo twakurikiranye tureba imikorere myiza ya PrEP, twasanze abarenga kimwe cya kabiri ½ baranduye izindi ndwara zandurira mumibinano mpuzabitsina idakingiye.”

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru