Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Sobanukirwa: Ese koko ukwiye gufata imiti ya MULTIVITAMINES uko ubonye?

Sobanukirwa: Ese koko ukwiye gufata imiti ya MULTIVITAMINES uko ubonye?

Benshi ku isi usanga MULTIVITAMINES zifatwa nkaho ari imiti umuntu yanywa uko ashatse kose ariko se ukuri wowe usoma iyi nkuru ukwiye kumenya kuri MULTIVITAMINES ni ukuhe? MULTIVITAMINE burya nayo ni imiti kandi umuntu agomba gufata akurikije uko biteganywa na muganga, si kimwe naya miti ugira utya ugafata kubera ko muganga yaba yarawumwandikiye wenda nawe ukagira utya uti reka nanjye mfateho, dukwiye gusobanukirwa neza ko nubwo umuntu ari nkundi, ku miti ho abantu bashobora gutandukana gato kuburyo nubwo umuti umwe ushobora kuba wafasha umwe wowe ushobora kukugiraho ingaruka zikomeye cyane.

Igihe cyose ukoresheje iyi miti mu buryo burenze cyangwa butandukanye nubwo muganga ateganya, ushobora kugira ibibazo bitandukanye harimo nka;

  • kubyimbagana mu isura, iminwa, n’ururimi ndetse no guhumeka nabi.

Nubwo ibimenyetso tuvuze haruguru ari bike bishobora kuba ataribyo byonyine gusa ikigamijwe menya ko imiti iyo ariyo yose udakwiye kuyifata niba atari wowe wayandikiwe na muganga. iyi aka ari ni impamvu ituma ugomba kujya ubika ibijyanye n’imiti iyo ariyo yose aho abana bato bashobora kugera kubera ko bashobora gufata ikigero kirenze bityo ibi bibazo twabanje kubabwira haruguru byose bikaba byamubaho igihe rero atihutanywe kwa Muganga akaba yanapfa.

Igihe waba rero iyi miti wayandikiwe na muganga birashoboka  ko wagira ibyo ubona nkaho atari byo wari witeze ariko kandi biba ari bike cyane na muganga hari icyo aba yabikubwiyeho. aha twavuga nko kumva ufite;

  • ikiziba kanwa
  • kuribwa munda gakeya
  • kuribwa n’umutwe

n’utundi tumenyetso njye ntababwiye hano ariko dushobora kubaho igihe cyose wafashe iyo miti mu kigero muganga yaba yakwandikiye.

ngaho rero mucyo twese tumenye ko imiti idakora ibyiza gusa (kuvura indwara) cyane iyo wayifashe utari uyigenewe cyangwa ukayifata mukigero kirenze icyo wabwiwe na muganga.

Mubuzima.com turabagira inama zo kujya ukurikira inama muganga yaguhaye ndetse ukibuka kujya ubika imiti aho abana batagera byoroshye.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru