Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Kugira mu mutwe hafungutse ndetse ubasha no gufata vuba bigusaba iki?

Kugira mu mutwe hafungutse ndetse ubasha no gufata vuba bigusaba iki?

Muri iki gihe Abantu benshi dukunze gushaka gukina imikino igaragara ku matelephone cyangwa kuri za mudasobwa cyane ko abenshi batubwira ko bene iyo mikino yongerera ubwonko bwacu gukora no gufata mu mutwe vuba, bene iyo mikino amakampani ayikora yagiye atangaza ko umukino umwe mugihe cy’imyaka irindwi usanga warakoreshejwe n’abarenga miliyoni mirongo itanu.

Nyamara burya nubwo akenshi abantu bakina bene iriya mikino bajya bumva byarabafashije gufunguka mu mutwe, abandi bakavuga ko ibafasha kugira ibitekerezo by’udushya, ndetse no kwihuta mu mikorere ariko hari ubundi buryo wakoresha ngo ubwonko bwawe bukore vuba utifashishije imikino y’amashusho agaragara yo kuri za telephone na mudasobwa.

Mugukoresha ubwonko bwawe ngo bufunguke vuba, iga ikintu gishya mu buzima bwawe.

Ubushakasahatsi bwakozwe mu muri kaminuza ya texas bwagaragaje ko abantu bakunda kwiga no gushishikarira kumenya utuntu dushya ndetse tudasanzwe mu buzima bwabo bifasha ubwonko bwabo gukora neza ndetse bugafunguka. Aho kugirango ufate umwanya wawe ukina umukino umwe inshuro 10 wafata umwanya wiga ikintu gishya mu buzima bwawe nibwo ubwonko bufungukira gufata vuba.

Kugirango ubashe gutekereza neza abahanga bavuga ko wakagomye kumva cyane indirimbo ukunda cyane kurusha izindi.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kumva inshuro nyinshi umuziki ukunda, bikoresha udutsi dushinzwe gufasha ubwonko gutekereza neza, nubwo wafata umwanya ugaceceka witekerezaho, ariko ngo burya gufata umwanya ugashyira za ekuteri mu matwi ukumva indirimbo ukunda bifasha gutekereza neza ku kintu runaka.

Niba ushaka kuba umuntu ugira udushya wajya ufata umwanya ugatembera hanze

Hari igihe uba ushaka kuzana udushya mu byo ukora ukumva waba umuntu uzana ibintu bidasanzwe mukazi kawe, ukazenguruka ku mbuga za interiniti ushaka ibidasanzwe wakoresha ariko burya nyamara utazi ko udushya tuba tukuzengurutse. Iyo ufashe umwanya ugatembera ubona ibintu byinshi ukabiheraho uzana ibitekerezo by’udushya.

Niba ushaka ko ubwonko bwawe bukora vuba jya ukunda guhekenya utuntu

Umusemburo witwa insuline ushinzwe gushyira ku murongo isukari mu maraso, uyu musemburo iyo wabaye mwinshi cyane, cyangwa ukaba muke cyane bigira ingaruka mbi ku bwonko, aho kugirango uhore uryagagura burikanya ibiryo bikomeye abahanga bavuga ko wajya ufata utuntu ukadukanjakanja nk’udushikarete (bubble gum) bikagufasha ko ubwonko bwawe bukora neza bityo ukabasha gukora vuba.

Ngirango urabona ko hari uburyo bwinshi wakora ibintu byinshi bigafasha ubwonko bwawe gukora vuba, gufata mu mutwe ndetse no gufunguka udataye umwanya munini ukina imikino myinshi ku matelephone na mudasobwa.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru