Ni hano uri
Home > Amakuru > Laboratwari ya Nyagatare yatoranyijwe mu z’icyitegererezo ku rwego rwa EAC

Laboratwari ya Nyagatare yatoranyijwe mu z’icyitegererezo ku rwego rwa EAC

Umugabane wa Afurika ni umwe mu yikunda kwibasirwa ndetse ikazahazwa cyane n’indwara z’ibyorezo ziganjemo izandura nka Ebola, Sida n’ibindi.

Ibi bituma ingamba zo gukumira ibyorezo no kwirinda ko byakwirakwizwa zifatwa ubutitsa, aho ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byafashe iya mbere bigatoranya Laboratwari 32 ziganje ku mipaka, ngo zisuzume, zikumire ko icyorezo runaka cyakoreka umugabane wose binyuze mu migenderanire y’abawutuye.

Laboratwari y’ibitaro bya Nyagatare ni imwe muri 32 zatoranyijwe ku rwego rwa EAC ikaba kandi muri eshanu zatoranyijwe mu Rwanda ngo zishyirwe ku mipaka mu gukumira ibyorezo no gutanga izindi serivisi zisanzwe zo gupima izindi ndwara.

Iyi Laboratwari ya Nyagatare yashyizweho mu mwaka wa 2013, ngo ikumire ibyorezo byambukiranya imipaka cyane cyane ibyaturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda gihana imbibi n’aka Karere n’utundi bituranye nka Gicumbi.

Umuyobozi wa Laboratwari y’ibitaro bya Nyagatare, Masengesho Vedaste, avuga ko kugeza ubu nta cyorezo cyambukiranya imipaka bari babona.

Yagize ati ”Kugeza ubu nta cyorezo turabona cyambukiranya imipaka ngo kigere mu Rwanda, ibi biterwa n’ingamba zikarishye zashyizweho nko guhererekanya amakuru mu nzego zose.”

Akomeza avuga ko iyo batekereje ko hari icyorezo gishobora kwinjira mu gihugu, bohereza abaganga ku mipaka bagapima buri wese winjiye cyangwa asohotse mu gihugu.

Iyi Laboratwari ikorana bya hafi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ikabasobanurira ibyorezo bishobora kwambuka imipaka bikaba byaza mu Rwanda. Ifite ubushobozi bwo gupima uketswe ku buryo asanganywe icyorezo yakitabwaho ataranduza Abanyarwanda benshi.

Masengesho avuga ko iyo Laboratwari yanashyizweho ngo yihutishe serivisi zatangwaga ku rugero rudashimishije ahanini bitewe no gutinda kuko inyinshi byasabaga kujya kuri Laboratwari nkuru y’igihugu i Kigali.

Yagize ati ”Nko gupima igituntu cy’igikatu byafataga ibyumweru umunani nabwo kigapimirwa i Kigali, ubu bifata amasaha abiri gusa ku buryo ugisanganywe ahita yitabwaho.”

Akomeza avuga ko kuba hari serivisi bihariye mu ntara yose y’Iburasirazuba nko gupima igituntu cy’igikatu, umubare w’amavirusi ari mu mubiri w’ufite agakoko gatera Sida mu byumweru bibiri, n’izindi bituma ibindi bitaro nka Kiziguro, Ngarama, Gatsibo na Gahini bibifashisha.

Ipima kandi niba umwana atavukanye ubwandu bwa Virusi itera Sida mu gihe umubyeyi we abufite, ikanapima kanseri y’amaraso.

Nubwo iyi Laboratwari ari icyitegererezo, ngo igowe cyane n’ubwiyongere bw’abarwayi yakira ugereranyije n’abakozi ifite, aho nko mu kwezi bakira abarwayi bari hagati ya 3000 na 4000 mu gihe ari abakozi 13 gusa.

Ibitaro bya Nyagatare biri ku rwego rw’akarere, byatangiye gukora mu mwaka wa 1983 ari ikigo nderabuzima, indwara zihagaragara cyane ni malaria, igifu na Hepatite B na C.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru