Ni hano uri
Home > Ibindi > Ni nama ki wagira umuntu ujya kwihagarika akababara cyane, ese ni indwara yoroheje?

Ni nama ki wagira umuntu ujya kwihagarika akababara cyane, ese ni indwara yoroheje?

Ubu ni ubuhamya bw’umwe mubasomyi ba mubuzima.com yifuje ko tumugira inama mu magambo ye yivugira ko afite ikibazo kimukomereye cyo kujya kwihagarika akababara bidasanzwe bitewe na ‘urinary infection’. ukimara gusoma udusangize ku nama wumva waha umuntu nkuyu bibaye ngombwa. 

Nk’uko mudasiba kugira abantu inama nanjye mbandikiye mbasaba inama ku kibazo Mfite kinkomereye!

Ndi umu damu maze imyaka itatu nshize urugo arko muri iyo myaka itatu yose nayirwayemo indwara nakwita ko ari akarande kuva nashakana n’umugabo twamaranye iminsi itatu ntangira kurwara indwara bita ‘infection urinaire’.

Nkajya njya kwihagarika buri kanya kandi nanarangiza nkababara cyane ndetse hakaza n’udukari ducye cyane urebye two kumabaza gusa nagerageje kwivuza nta ho ntageze iyo ndi ku miti ndoroherwa nayirangiza nyuma uyu munsi umwe bikagaruka.

Narayobewe byageze n’igihe umuganga antuma umugabo turajyana arivuza basanga ari nta kibazo na kimwe afite kandi njye bakambwira ko mfite ‘infection’ ikomeye.

Muri iyo myaka itatu yose nta mwana turabonamo abantu benshi bakemeza ko ari ukubera ama infection,  ko umuntu atabyara azirwaye yewe nageze n’aho nivurisha ibinyarwanda ariko byaranze ubu umugabo nta kintu nkimupimira kuko mbona ari yo ntandaro.

Ni bura kereka nka rimwe mu byumweru bibiri nibwo ngira agahenge ariko nikurikiranyije biba ibindi byageze n’igihe hajya haza amaraso ndashoberwa abaganga barayobewe mu kinyarwanda byaranze  isuku yo ntako mba ntagize ibishoboka byose narabikoze  pe.

Mwa ba maman mwe,  mwa ba papa mwe uwaba afite icyo andusha yambwira kuko ndunva ngiye kuzatandukana n’umugabo wanjye kuko n’ubundi inshingano z’urugo mbona nta zubaihiriza uko bikwiye !

Mungire inama ndabanginze n’uwaba azi umuti yawumbwira nkagerageza mbere y’uko mfata icyemezo cyo kubivamo nkeneye umwana naramubuze kandi mwa bantu mwe ndababwiza ukuri si nigeze na rimwe nkubagana narinze nshakana n’umugabo wanjye nkiri isugi none mumbwire mbigenze nte?

 

 

ubaye ushaka ko hari ibindi tugutohoreza watwandikirakira kuri email yacu mubuzima5@gmail.com ntiwibagirwe ko gusangira nabandi ubutmwa nkubu ari ingenzi cyane, turinde sosiyete nyarwanda duhugura abanyarwanda kunyerekeye ubuzima bwabo. twiyongerere ikizere cyo kubaho. kwirinda biruta kwivuza.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru