Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Menya ibyuburumbuke bwawe, dore inama icumi zagufasha kutaba ingumba.

Menya ibyuburumbuke bwawe, dore inama icumi zagufasha kutaba ingumba.

Muri rusange, abagore baba bafite amahirwe atarenze 20% yo gusama mu gihe cy’ukwezi kwabo. Kutamenya igihe nyacyo n’uburyo bufasha mu kongera uburumbuke, bituma bamwe mu bagore babura urubyaro.

Nk’uko bitangazwa na Doctissimo.fr, ngo hari inama zimwe na zimwe umuntu yakurikiza mu kuzamura uburumbuke, mu gihe yifuza gusama.

Abantu benshi bagira ngo kuri ubu uburumbuke bwaragabanutse kurusha mu gihe cy’abakurambere bacu. Nyamara, ibyo tubamo no kutabasha kwihangana ni byo bituma abashakanye b’ubu bakunze guhura n’ibibazo by’uburumbuke buri hasi.

Gusa ngo hari inama wakurikiza ukazamura uburumbuke bwawe.

 

Kwihangana

Mu gihi umwaka utarashira umuntu akora imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho, ntacyo biba bimaze kujya kwivuza ibibazo by’ubugumba. Kwihanganira igihe ni ingenzi mu rwego rwo kuzamura uburumbuke bwawe.

Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi

Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi byongera amahirwe yo gusama. Ubusanzwe, intanga ngabo zishobora kubaho mu gihe cy’amasaha 72, kuva igihe zigereye mu myanya myibarukiro y’umugore.

Kugabanya indyo inanura cyane

Abagore bihata indyo irimo ibinyamavuta bike cyane ntibabyibuha cyane, ariko na none bishobora gutuma imisemburo y’uburumbuke igabanuka. Niba wifuza kunanuka, bikore mu mezi ya mbere y’uko ugerageza gusama.

Kurya indyo yuzuye kandi ku gihe

Gusimbuka kurya, kurya indyo irimo isukari nyinshi si byiza ku mubiri wawe, si na byiza ku burumbuke. Ubwiyongere bw’isukari mu maraso butuma harekurwa umusemburo witwa adrenaline urwanya progesterone, umusemburo utegura nyababyeyi ngo yakire umwana.

Rinda ubushyuhe umugabo wawe

Gira inama umugabo wawe ajye yambara amapantaro amurekuye, cyane cyane akoze muri cotton. Ngo amapantaro afashe abyara ubushyuhe ahagana mu myanya myibarukiro y’umugabo no mu dusabo tw’intanga, bigatuma zangirika kubera kubura umwuka.

Guhitamo igihe cyiza

Burya ngo ibihe by’uburumbuke byiyongera cyangwa se bikagabanuka bitewe n’ibihe bitandukanye by’umwaka. Umubare w’intanga ngabo wiyongera cyane mu ntangiriro z’umuhindo kugera mu mpera z’urugaryi, na ho umuvuduko wazo uba uri hejuru mu mpera z’Icyi kugeza mu ntangiriro z’urugaryi.

Ngo bivuze ko igihe cyiza cyo gusama ari intangiriro z’itumba. Muri kino gihe, abashakanye bashaka kubyara bagerageza gukora imibonano mpuzabitsina ku bwinshi.

Uritondere imiti igabanya ububabare

Imiti imwe n’imwe igabanya ububabare igira ingaruka ku misemburo imwe n’imwe itunganya nyababyeyi. Mu gihe umugore ashaka kubyara, agirwa inama yo kureka gufata iyo miti mu gihe cy’uburumbuke.

Kureka kunywa itabi

N’ubwo hari abagore bazi ko kunywa itabi batwite ari bibi, benshi ntibazi ko rinagabanya amahirwe yo gusama. Yaba ku mugabo cyangwa se ku mugore, itabi rigira ingaruka mbi ku burumbuke. Inyigo ya vuba yagaragaje ko uburumbuke bw’umugore unywa itabi bugabanukaho 30% ugereranyije n’utarinywa.

Ngo uwo mubare urushaho kuzamuka iyo n’umugabo anywa itabi.

Gufata alcool nkeya

Kunywa alcool nyinshi byangiriza uburumbuke bw’umuntu, bikanagira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda.

Gufata ikawa nkeya

Kunywa ikawa nyinshi bishobora kugabanya amahirwe yawe yo gusama. Ibyo biterwa n’uko Cafeine iba mu ikawa ari umwanzi ushobora kwangiriza ubushobozi bwawe bwo gusama.

 

Abakurikiranye inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere kanda hano ufungure igice cya 4

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru