Ni hano uri
Home > Amakuru > Amakuru Atari ukuri abantu benshi bazi kukumenyereza umwana umuco wo kuryama.

Amakuru Atari ukuri abantu benshi bazi kukumenyereza umwana umuco wo kuryama.

Kumenyereza umwana umuco wo kuryama cyane cyane mu gihe cya ku manywa ni ikintu kigibwaho impaka nyinshi cyane, ziba ziri hagati yabavuganira abana ndetse nabandi bose badahuje iyo myumvire. Abemeza ibyuko kumenyereza umwana kuryama ku manywa ari byiza bo bakavuga ko ntacyo bitwara umwana ko ahubwo bifite akamaro kanini cyane no mumikurire ye myiza, ndetse bigashimisha nabamurera.

Abandi bo bakemeza ko ahubwo bibanza gusaba ko habaho guhohotera abana babariza kuko ngo iyo umwana yabanje kurira cyane aribwo asinzira. Ibi rero ngo bikaba bishobora kuba byaba biteza ibibazo byigihe kirekire bishobora kuzana ingaruka zikomeye ku mwana no mu gihe yaba ngo yararangije gukura.

Nubwo ariko abantu bakomeje kujya impaka zurudaca kuri iyi ngingo, bigaragara ko aba ari ntamakuru ahagije abantu bafite ku kintu cyo kumenyereza umwana kuryama ku manywa, kandi rwose amakuru yo ahagije kandi yagiye ashyirwa ahagaragara nabashakashatsi batandukanye arahari agaragaza ukuri kweruye kuri iki cyo kuryamisha umwana ubuzima bwo kujya aryama ku manywa akaruhuka akiri muto.

Muri iyi nkuru tugiye kubasangiza ibyo abantu bibwira bigiye bitandukanye ndetse tubabwire nukuri aho kuri kuri icyo abantu batekereza ku ngingo yo gushishikariza umwana wawe kumenyera kujya aryama ku manywa. Muri make turabaha amakuru fatizo yizewe ku mumaro wo kuryama muri rusange.

#1 Abantu bibwira ko nuhatira umwana kuryama akarira bizatuma akwanga.

UKURI NI: nta ngaruka mbi zidasanzwe ziba zitezwe zatuma umwana wawe nawe mucana umubano mufitanye ngo nuko wamuhatiye kuryama atabishaka, cyane ko uko kurira akenshi ni ikimenyetso cyuko aba atishimiye ibyo umubwira gukora ariko ako agenda akura agenda amenya ko ari byiza akaba rero atazigera akwishyiramo na rimwe ngo nuko wigeze kujya ubimuhatira.

#2 hari ababyeyi bagira bati, << Njye nkunda guterura umwana wanjye igihe cya nijoro nkamuririmbira uturirimbo>> ni mutoza umuco wo kuryama rero nshobora kutazongera kubona amahirwe nkaho ukundi.

UKURI NI: Gutoza umwana wawe umuco wo kuryama ku manywa ntaho bihuriye no kuvuga ko ugomba guhagarika burundu ibikorwa bimwe na bimwe wajyaga ukora kugira ngo ushimishe umwana wawe cyane cyane ibikorwa by’urukundo wowe numwana wawe muba mwaramenyereye gukora. Gusa icyo bitandukaniyeho nuko uba usabwa kudakomeza gukora ibikorwa nkibyo igihe uwo mwana ubona ko atangiye gusa nutwarwa nudutotsi kuko ushobora kumukangura.

#3 kumeyereza umwana kuryama bivuga ko ntashobora kurara mu cyumba kimwe numwana wanjye kugira ngo nta mukangura.

UKURI NI: Ni byiza cyane kandi nibyagaciro gakomeye cyane kuba wakwegera umwana wawe igihe aryamye Yuma ubushyuhe bwawe ndetse n’impumuro yawe nkumubyeyi, inyandiko zigiye zitandukanye zagaragaje ko bituma ahubwo umwana igihe abyutse aribwo aba yasinziriye neza cyane kuko ngo ashobora kuba yamara igihe kinini aryamye igihe yari abikiriwe numubyeyi we kurusha undi mwana we uba yagiye kuryama muburiri bwa wenyine.

Ikindi nuko kubana bacyonka bo biba byiza cyane kumubyeyi kuko nibwo amenya neza ko umwana we yahaze kandi ameze neza cyane icyakora ngo ntibiba byiza cyane kuba abana baryama kuburiri bumwe n’ababyeyi kuko ngo nta mutekano uhagije baba bafite icyo gihe ngo ushobora gusinzira ukaba waryamira umwana wawe ukamuvuna cyangwa ukaba wanamwica, bikaba byiza rero umwana yaba mucyuma kimwe namwe ariko ari mugatanda ke kabana nyine.

#4 Gutoza umwana kuryama bifitiye umumaro ababyeyi cyane kurusha abana.

UKURI NI: Nubwo byorohereza ababyeyi bakaba baruhutseho igihe babona ko abana babo baruhutse, baryamye ku manywa, ntabwo burya bigirira ababyeyi umumaro Munini kurusha abana bo ubwabo. Abana nibo bagerwaho n’ ibyiza byo kuryama cyane cyane ku manywa. Impamvu nuko bias nkibibangamye cyane kujya buri gihe umwana wawe azajya aryama aruko ubanje kuza kumubikira, waba udahari akaba atasinzira na gato. Ibaze igihe cyose umwana akangutse nijoro arira cyane bisaba ko uza ukamuba hafi kugira ngo abanshe kongera gusinzira, biraruhije cyane ku muntu ubyumva we ubwo arumva uko bimeze. Bityo rero gutoza umwana gusinzira ntabwo ahanini ari inyungu zumubyeyi ahubwo ninyungu zumawana kurushaho.

#5 hari ingaruka zigera ku mwana mu gihe kirekire iyo wamumenyereje kumuhatira kuryama.

UKURI NI: ubushakashatsi bwagiye bukorwa hirya no hino kwisi nta bibazo byigeze bigaragara bishobora gukurikirana umwana igihe ngo yaba yarakuze amenyerezwa kuryama akaruhuka mu masaha cyane cyane aya ku manywa, ahubwo ibyagaragaye ni impinduka nziza mu kumenyera ku mwana akajya ajya no kuryama Atari ngombwa ko babanza kubimuhtira, ibi kandi ngo bigatera ababyeyi akanyamuneza.

#6 Nimara kumenyereza umwana wanjye kuryama, umwana wanjye azajya abasha gukesha ijoro ryose atongeye gukanguka.

UKURI NI: nta kiremwa muntu kizwi mubyukuri gishobora kumara ijoro ryose gisinziriye kitarakangukaho na gato. Tuba tugiye dufite byinshi bishobora kudukangura nka buri nyuma y’isaha imwe, bishobora kuba ari nkinzozi tugira

igihe dusinziriye cyangwa se iyo dushaka guhindukira kuburiri. Uku guhindukira mubyukuri ni ukudufasha kwirinda ibisebe dushobora kugira tubaye turyamiye uruhande rumwe igihe kirekire. Nabana bato rero ntibatandukanye

cyane nabo bagira ubwo bakanguka hagati mu ijoro kubera izo mpamvu. Gusa iyo wamenyereje umwana kuryama ntibisaba akenshi ko aba ari kumwe nawe ngo abe yakongera gusinzira  ahubwo aba yabasha kongera akibikira wenyine agasinzira.

#7 Sintekereza ko nkeneye kumenyereza umwana wanjye kuryama kuko nubundi nyuma y’iminsi mike azaba yarabyibagiwe ubundi se njye nazahora muri ibyo?

UKURI NI: ni ukuri ko umwana ashobora kumenyerezwa kuryama akajya aryama adakeneye ababanza kumubikira, gusa igihe bimara cyo kiratandukana bitewe nabana. Ariko nanone birasanzwe cyane ko umwana wimyaka 5 cg 6 ashobora gukanguka kenshi cyane bikaba byasaba ko kugira ngo yongere asinzire wabanza ukamugaburira ukamuhendahenda kugira ngo yongere asinzire. Hari abana benshi bingimbi n’abangamvu usanga barinda bangana batyo bagikenera gusinzira ari uko ari kumwe numuntu iruhande rwe. Wakibaza uti ese ibi umwana bizamushiramo? Igisubizo ni YEGO, akenshi birijyana rwose akajya aryama niyo yaba ari wenyine, ariko bikunze kubagora cyane nkiyo bagiye kwiga mu mashuri ari kure yiwabo biga babayo bityo ntibabone abaza kubabikira.

ngizi rero zimwe mu mpamvu zitari zo zituma ababyeyi bamwe batahirahira gutoza abana babo kuryama kandi mubyukuri ari igikorwa cyiza umwana wese atakwiye kuvutswa. ngaho rero ni ahawe nawe mubyeyi ifatire umwanzuro cyangwa utubwire icyo utekereza kuri iyi ngingo utwandikira.

Iyi nkuru twayikuye mu nyandiko nzinzobere mubuvuzi bw’indwara z’umutwe mu bana batoya (pediatric neurology sleep medicine) Sujay KANSAGRA muri kaminuza ya DUKE muri Durham, NC

yanditswe na ARINATWE Richard umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda, mushaka kugira ibyo musobanuza mwaduhamagara cg mukatwandikira ubutumwa kuri whatsapp kuri:+250786533463

Richard
Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda. Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo: richarda2018@outlook.com

izindi nkuru bisa

Dusigire igitekerezo cyawe

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru