Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Bimwe mubyihutirwa cyane birangwa no kuribwa ibikanu.

Bimwe mubyihutirwa cyane birangwa no kuribwa ibikanu.

Ni kenshi cyane umuntu abyuka ashobora kwiyumva ibikanu bimurya, ariko ntamenye ngo ikirimo gutuma ibyo bikanu bimurya ni iki? benshi turabyihorera ngo ahari biraza kwikiza mu gihe runaka kuko akenshi tuba tutanazi ngo inkomoko yabyo ni iyihe!

Inama ugirwa nanjye ngirwa na muganga nuko kenshi ibikanu kukurya biba bifite ubusobanuro bwimbitse kandi busobanura ikintu gikomeye cyane kubuzima bwawe. aha twavuga nko kundwara ya Mugiga izwi nka Meningitis mururimi rw’icyongereza,  kuvira mubwonko imbere bizwi nka subarachnoid hemorrhage, ndetse nabimwe mu bibyiba byo mu mutwe nka Meningioma mundimi z’amahanga.

ibi byose tuvuze haruguru rero byose bituma umuntu yumva ibikanu bye bimubabaza ku buryo aba atabasha kugeza akananwa ke kugatuza kubera ububabare bwinshi. ibi rero sibyiza ko igihe cyose ubibonye wakituriza ukkaguma murugo ngo ahari biraza kwikiza. urasabwa kwihutira kugana muganga maze bakareba mubyukuri n’iki gituma wumva ubabara ibikanu.

iyo utagiriye kwa muganga igihe bituma ushobora kugira ibibaze bikurikira mugahe gato cyane, ibi bimenyetso bikurikira n’ibi; kugobwa ururimi, pararize, kudahumurirwa, kutabona ngo uhweze neza, ushobora kujya muri Koma yewe ukaba wanapfa kandi byose biba mu gihe gito cyane.

Ni ingenzi rero ko kuba wiyumvisemo ububabare butuma utabasha kuzunguza ijosi ryawe uko bisanzwe wakihutira kugana muganga akakumenyera icyo gukurikizaho amazi atararenga inkombe.

mubigejejweho kubufatanye na MUBUZIMA.RG Ltd

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru