Ni hano uri
Home > Amakuru > Ese kuki umwana wawe anyara kuburiri? Ni ryari ukwiye kugira impungenge?

Ese kuki umwana wawe anyara kuburiri? Ni ryari ukwiye kugira impungenge?

Nubwo yagerageza ate, umwana wawe bigaragara ko bimugora kuba yamara ijoro ryose atanyaye kuburiri. Nyamara nubwo wowe uba wumva bikubangamiye nawe nuko ntaba yishimiye kubyuka buri gihe ariwe wanyaye kuburiri. urakeka ko umwana wawe yaba afite ikibazo gikeneye kwitabwaho n’abaganga? muri iyi nkuru turarebera hamwe igihe biba ngombwa ko wagana muganga.

akenshi umwana wawe uko agenda akura niko azagenda arushaho kugira ubushobozi bwo kuba yamara ijoro ryose atanyaye kuburiri, nukuvuga uko akura ni nako agahago ke k’inkari kagenda gakura bityo kakabasha gufata inkari umwanya munini. ikindi iyo umwana wawe akiri muto cyane ashobora aba atarasobanukirwa nicyo yakora igihe yumva ashaka kwihagarika, bityo bigatuma ashobora kunyara yaba kuburiri cyangwa se mu myambaro nigihe byaba ari kumanywa. ibi byose rero bishobora kubaho rwose ku bana bose. ariko ikibazo kiracyabaza ngo: Ese ni ryari umwana wanjye yakenera ubufasha bw’abavuzi igihe anyara ku buriri?

Ubushakashatsi bugaragaza ko abana basaga 40% bafite imyaka kugera kuri 3 banyara kuburiri rwose, ikidasobanutse neza kugeza ubu nukumenya impamvu umwana umwe ashobora kurekera aho kunyara kuburiri undi agakomeza akanyara kuburiri igihe kirushijeho.

Akenshi umwana atangira kumenyera gukoresha ubwiherero igihe ashaka kwihagarika mu myaka hagati ya 2 – 4, ariko abana bamwe bashobora gukomeza bakanyara kuburiri niyo iyo myaka twavuze haruguru baba bayirengeje. gusa ku myaka 5 – 6  abagera kuri 85% bashobora kumara ijoror ryose batanyaye kuburiri bitabujije ko hari nabana bashobora gukomeza kunyara kuburiri kugera ku mwaka 12.

Akenshi umwana ugera mu myaka yo kujya ku ishuri akinyara kuburiri haba harimo impamvu zindi zihariye zituma akomeza kunyara kuburiri, akenshi icyo gihe hari ubwo wasanga mu muryango haba hari undi muntu byabayeho agatinda cyane kureka kunyara kuburiri akiri umwana, bikaba rero byatuma n’umwana yazagira icyo kibazo.

Ni ryari ushobora gusura umuganga wabana?

Igihe cyose wowe wumva unaniwe kwihangana umwana wawe wamuzana akarebwa n’abaganga nta kibazo. Ikindi nuko niba umwana wawe yarageze ubwo ahagarika kunyara kuburiri ariko bikagera igihe bikagaruka rwose byaba byiza abonywe n’umuganga w’abana akamusuzuma akamenya neza ikibazo cyaba ari nikivurwa akaba yagufasha umwana wawe akavurwa.

hari ibibazo bike bishobora gutera umwana gukomeza kunyara kuburiri gusa ni bike cyane, ibi ni nko kuba umwana agira stress nyinshi, cyangwa se hari indi miti akunze gufata imutera icyo kibazo cyo kunyara kuburiri. icyakora ibibazo byinshi bitera abana benshi kumara igihe kirekire banyara kuburiri ni ukuba barwaye indwara y’igisukari (diabetes), cyangwa kuba afite infekisiyo (infections), ibibazo by’uruhago cyangwa impyiko, cyangwa se ibindi bibazo by’ubuzima.

igihe rero umwana wawe afite ibimenyetso bidasanzwe nko kumva ababara igihe cyose arimo yihagarika, cyangwa kwihagarika amaraso, ugomba kureba muganga akagufasha kumenya ikibazo umwana wawe afite ndetse no kugikemura.

Richard
Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda. Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo: richarda2018@outlook.com

izindi nkuru bisa

Dusigire igitekerezo cyawe

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru