Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Kugabanya ifunguro ntibituma ugabanya ibiro.

Kugabanya ifunguro ntibituma ugabanya ibiro.

Bimaze kumenyerwa ko abantu benshi iyo muganga ababwiye ko bafite ibiro byishi, bahitamo uburyo kugabanya ibiro bifashishije kukugabanya ingano y’ibyo bafunguraga, cyangwa abandi ugasanga ngo bahisemo kugabanya amavuta bari basanzwe barunga mu mafunguro yabo ya buri munsi.

kugeza ubu ikizwi neza nuko kugabanya amafunguro cyangwa kugabanya amavuta y’ibirungo bifasha gacye cyane ku bantu bifuza kugabanya ibiro byabo ngo bitangiye kuba umurengera. ahubwo ikingezi cyane ku bantu nkaba akaba ari ukwihata imyitozo ngorora mubiri ihoraho. ibi ngo akaba aribyo bifasha kugabanya nibura 50% y’ingano y’ibiro waba ufite wumva ko ikubangamiye.

Kugabanya amavuta se byo bisobanura iki k’umubiri w’umuntu

Abashakashatsi bavuga ko iyo uriye amafunguro arunzwe mo amavuta, burya ngo ayo mavuta atuma wumva uhaze vuba kandi ngo bikanagutindamo, bityo bikakurinda kuryagaguzwa bya buri kanya kuko uba wumva munda yawe hasa nahuzuye rwose, kurundi ruhande ariko ngo umuntu wagabanije amavuta bya byiyumviro byo kumva yahaga vuba we ntabyo agira ahubwo bimutera kurya cyane kandi ngo bya buri kanya, ubwo rero urumva nawe ingano y’ibyokurya urwungano ngogozi rwacu rwohereza mu maraso iyo wariye amafunguro arunze mo ibirunge ariyo  mavuta, niyo wariye kandi amafunguro atarimo ibirunge. aha bigashimangira ko ariyo mpamvu nyamukuru abantu bahagarika ibirunge batagira icyo baganukaho ku ngano y’ibiro byabo.

Ese siporo yo ifasha mukugabanya ibiro ite?

Burya rero ngo ukora siporo ngo aba atwika ibinure aribyo abahanga bita ‘burning calories’, nuko rero ngo uko ugenda ukora siporo kenshi niko ibinure biba byaragiye byiyomeka munsi y’uruhu bigenda biyenga bitewe n’imbaraga ukoresha, ndetse n’ubushyuhe wagize mu mubiri. uko kugenda utakaza ibinure byinshi rero nibyo bizavukamo kuba ibiro byawe byasubira kukigero kiringaniye bakunze kwita ‘normal range’

Ngiyi impamvu nyamukuru twese abifuza kuganya ibiro byabo bagirwa inama yo kuyoboka siporo aho kwiyikisha inzara ngo bararengera imibiri yabo ahubwo barimo kuyica nabi batabizi.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru