Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’ikibazo wakemura ubwawe.

Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’ikibazo wakemura ubwawe.

Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu gice kigize ubuzima bw’umuntu. Ikaba yagira ngaruka mbi cyangwa nziza bitewe n’abayikoze , uko bayikoze ariko cyane cyane ubushake bayikoranye.

 

Kutagira ubushake cyangwa kugira ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni ikibazo kigaragara haba ku bagabo cyangwa abagore, rimwe na rimwe iyo umwe mu bashakanye afite icyo kibazo, birangira habayeho gucana inyuma kubera kudashimishanya, utushimye akaba yajya gushaka umushimisha ku buryo yifuza hanze.

Twegereye muganga Desiree Habakubaho wo muri Relax Life Center tumubaza ubusanzwe icyaba gitera kugira ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Habakubaho yatubwiye ko ubusanzwe biterwa n’ibintu bitandukanye, bishobora guterwa n’izindi ndwara zibasira imyanya ndagagitsina umuntu yaba yarigeze kurwara nka Mburugu, Uburagaza Sphyllis n’izindi. Sibyo gusa kandi kuko yatubwiye ko bishobora no guterwa n’ikibazo giturutse mu bwonko, gishobora kuba cyaterwa n’ibyo umuntu yigeze kunyuramo(ubuzima umuntu yabayemo.)

Icyakora ngo iki kibazo ni ikibazo kivurwa kigakira , nk’uko Habakubaho yakomeje abitubwira, bakaba bifashisha imiti itandukanye yunganira gukora kw’imyanya ndangagitsina, imiti ifasha imitsi yo mu bwonko , kumukorera ubuvuzi bukoresheje amazi (Hydrotherapy) n’ubundi bujyanama cyane cyane bigendanye n’ikibazo ufite.

Ikindi kandi ni byiza kujya kwa muganga , aho baguha imiti cyangwa bakagutegeka ibiribwa ugomba kurya birimo intungamubiri zikangura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Muri ibyo biryo bagusaba gufata harimo Inyanya, ibinyampeke, imbuto zirimo izitwa pommes n’ibindi baguha bitewe n’ikibazo bwite ufite.

Gusa ku bantu bakoreshe inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge ngo babashe gukora imibonano mpuzabitsina, Habakubaho yavuze ko ibyo ari ukwiyangiriza umubiri. Yagize ati: ’” Hari abantu bajya bagira ikibazo cy’ubushake buke, bakumva ko hari imiti runaka bakoresha , bakumva ko bari bufate alcohol runaka, ibyo bituma umubiri uhagurukana imbaraga zidasanzwe, ariko nano urimo urasubira inyuma, hahandi hasi.Mu gusubira inyuma rero, ni hahandi umuntu aba dependance( kuba imbata), atabibona akaba ntacyo yakora.”

Ni byiza rero kugana abaganga mu gihe waba utagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, cyangwa ikindi kibazo cyose cyabangamira imikorero y’imyanya ndangagitsina yawe.

 

Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo mubuzima5@gmail.com maze nawe ukaba utanze umusanzu ukomeye kubuzima bwabanyarwanda. cyangwa ukiyandikisha kujya ubona inkuru nshyashya buri gihe zanditswe kuri uru rubuga, biroroshye, fungura urubuga mubuzima.com maze urebe aho biyandikishiriza “subscribe”maze ushiremo email yawe ukande ahanditse ngo SUBSCRIBE.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru