Ni hano uri
Home > Amakuru > Kubagabo kwisuzumisha kanseri y’igitsina buri gihe ni ingenzi.

Kubagabo kwisuzumisha kanseri y’igitsina buri gihe ni ingenzi.

Kanseri ni indwara imwe mu zihangayikishije isi muri rusange. Mu Rwanda naho igenda ihagaragara ariko biragoye kuba umuntu yayivuza kuko kuri ubu hari abaganga b’inzobere mu kuyivura batarenze batatu.

Ikindi kandi imiti ya Kanseri irahenze ku buryo atari buri munyarwanda wese wabasha kuyigurira, ndetse n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) ntibubasha kuyishingira.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahuraga n’abaganga Dr. Ragavan na Dr. Atari bo muri Apollo Hospitals mu Buhinde bari baje i Kigali, batangaje ko baje kunganira abanyarwanda bajya kwivuza mu Buhinde n’abandi badafite ubushobozi.

Dr N. Ravagan ni Umuhinde w’ inzobere mu buvuzi bw’indwara zifata imyanya myibarukiro n’izifata by’umwihariko udusabo tw’intanga (amabya) bita ‘Onco-Urologist’, akaba amaze igihe kinini muri aka kazi aho asaba abagabo n’abasore kujya bisuziumisha iyi ndwara nibura rimwe mu mezi atatu.

Kanseri y’amabya ni yo kanseri iboneka cyane mu rubyiruko n’abagabo (bafite imyaka 15-35) gusa Dr Ravagan avuga ko akenshi abagabo badakunze kuyisuzumisha, abandi bakayimenya igeze kure.

Mu nama yagiriye Abanyarwanda,Icya mbere ni ukwirinda kunywa itabi cyangwa urumogi kuko ari wo mwanzi wa mbere wa Kanseri iyo ari yo yose.

Inama ya kabiri agira Abanyarwanda kuri kanseri y’udusabo tw’intanga, ni ukujya kwisuzumisha mu gihe umuntu ababara nyuma yo kwihagarika cyangwa nyuma yo kurangiza mu mibonano mpuzabitsina;mu gihe ashatse kwishimagura ku gitsina cyangwa asohora ibisa n’amaraso cyangwa inkari z’umuhondo.

Ati “ Mu gihe umuntu abonye ikintu kidasanzwe nko kwihagarika inkari z’umuhondo, ushaka kwishima cyane ku gitsina aba akwiriye kwihutira kujya kwa muganga”.

Ubusanzwe indwara ya Kanseri ni indwara idakira, ariko uyu muganga avuga ko iyo wayanduye abaganga bagenda bagukurikirana ukabasha kubaho.

Mu Rwanda ntibyoroshye kuyivuza kuko benshi bajya kuyivuriza mu bihugu by’amahanga.

Aba baganga kandi hari abandi banyarwanda batoza kuvura iyi ndwara barimo abo mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal.

Kanseri y’ubugabo ikunze gufata udusabo tw’intanga ngabo, aho cyane igaragazwa no kubyimba k’utwo dusabo ku buryo bukabije.

Dr N. Ravagan inzobere mu kuvura kanseri y’ubugabo

Umugabo arasabwa nibura kwisuzumisha kanseri y’ubugabo rimwe mu mezi atatu

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru