Ni hano uri
Home > Amakuru > Kasike zifasha mugukora imisatsi y’abagore ngo zimwe na zimwe si nziza namba.

Kasike zifasha mugukora imisatsi y’abagore ngo zimwe na zimwe si nziza namba.

Ibyuma byumutsa imisatsi bifashwe mu ntoki byaba byangiza imisatsi iyo bikoreshejwe cyane kd ntibikoreshwe n’inzobere. Ibi ni ibivugwa n’umuhanga mu gutunganya imisatsi witwa JEAN BENDAMA Ukorera muri Salon de Coiffure yitwa AS BEAUTE SALON ikorera muri Hotel THE MIRROR.

 Yakomeje atubwira ko ibi byuma ngo bishobora kugira ubushyuhe bugeze kuri dogere 120 za celcius kandi icyo kimaze gushyuha gutyo ugiffashe mu ntoki cyane cyane ko abagore benshi babikoresha bari bonyine , ntabwo biba bicyoroshye kukigabanyiriza ubushyuhe ! Ingaruka z’ibyo ngibyo ni uko bishobora gutwika imisatsi bikayitesha ireme ku buryo iyo yangiritse guto biba ari nta garuriro.

Agira ati : Hari abantu batugana imisatsi yabo yaramaze kwangirika burundu kubera guhoza sechoir/brushing ku mitwe yabo. Ubundi si byiza guhoza sechoir ku misatsi yawe kabaye kenshi ntiwakagombye kurenza inshuro 1 mu cyumweru.

Muri iyi salon batweretse ibyuma byisza byagenewe kurambura imisatsi bitayangije kandi byoroshye kugabanyiriza ubushyuhe n’ubwo bishyuha kuva kuri (180°c à 230°c) Irindi kosa abantu bakora ngo ni uguhita bakoresha sechoir ku misatsi igitose.

Ibi ngo ni bibi cyane kuko iyo imisatsi ikirimo amazi aya mazi niyo ashyuha agahinduka umwuka maze uwo mwuka ugatumukana intungamubiri ama vitamins yo mu musatsi bigatuma utakaza ireme ! Ibyiza ngo ni ukubanza kuyumutsa n’igitambaro cy’amazi ukabona kumutsa ukoresheje icyuma.

Si byiza gushyushya imisatsi itarimo amavuta awurinda yitwa Thermo-Protecteur afite umwihariko wo kurinda ingaruka ubushyuhe bufite ku musatsi. Irinde kugumisha icyuma ahantu hamwe ahubwo ugikwirakwize hose.

Yasoje agira inama abantu yo gukoresha kuko casque ikoze mu buryo bw’ingofero kuko yo ishyuha buke (45°c à 65°c) ikumutsa imisatsi buhoro buhoro mu buryo bwiza biyirinda kwangirika.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru