Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Nawe wasuzuma mugore ufite kanseri y’inkondo y’umura.

Nawe wasuzuma mugore ufite kanseri y’inkondo y’umura.

Gusuzuma indwara ya kanseri y’inkondo y’umura hakoreshejwe vinegere (vinegar/vinaigre) ngo ni uburyo buhendutse kandi bworoshye bushobora kugabanyaho 1/3 cy’umubare w’abahitanwa n’iyi ndwara.

Bushobora gukoreshwa cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho abagore n’abakobwa babarirwa mu bihumbi bahitanwa n’iyi ndwara bitari ngombwa.

Mu gusuzuma iyi ndwara, vinegere ivangwa n’uduce tw’ururenda tuvanwa mu mura, maze ikerekana uturemangingo turwaye.

Iri suzuma rishobora gukorwa hatisunzwe ibikoresho byo muri laboratwari kandi n’ibisubizo biboneka mu minota mike.

Gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura hakoreshejwe vinegere byavumbuwe n’ikipe y’abashakashatsi bo mu bitaro byo mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde.

Ubwo buryo bushya burimo kwigwaho ku buryo bunononsoye n’abari mu nama ku ndwara ya kanseri ibera mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Hari ubundi buryo bwo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ariko bwo burahenze cyane kandi busaba n’ikoranabuhanga rigezweho.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru