Ni hano uri
Home > Amakuru > Menya ibimenyetso biranga kanseri y’ibere.

Menya ibimenyetso biranga kanseri y’ibere.

Kanseri y’ibere ni indwara ihitana umubare munini w’abatuye isi ahanini bitewe no gutinda kuyivuza dore ko itinda kugaragaza ibimenyetso byayo ndetse n’ibigaragaye nyirabyo ntabyiteho cyane kuko bidakunze kubangama.

Iyi ndwara ikunze kwibasira abantu b’igitsina gore ariko kandi n’abagabo na bo bakaba bashobora kugira ibyago byo kuyirwara, nk’uko byatangajwe n’urubuga cancer.ca ari na rwo dukesha iyi nkuru.

Ibimenyetso bigaragara ku ikubitiro

Utubyimba duto mu ibere: Utu tubyimba tuba ari utuntu duto tubyimbe ubasha kumva gusa ari uko ukoze ku ibere ariko tutaryana gusa kagenda gahindura ingano n’ibara kuri bamwe. Iki kikaba ari ikimenyetso gikunzwe kubonwa n’umurwayi ubwe bidasabye ubundi bumenyi bwa muganga.

Utubyimba duto mu kwaha: Bene utu tumbyimba tuba mu ibere dushobora no kuza mu kwaha kandi na two ni ikimenyetso cya kanseri y’ibere. Utu tubyimba two mu kwaha na two ntituryana ariko two tuba dukomeye cyane imbere.

Impinduka mu ibere: Ibere rishobora guhindura ibara, ingano, imiterere n’ibindi bitandukanye. Rishobora gushyuha cyane ndetse rikaryana hejuru ku buryo wumva ushaka kurishimagura.

Impinduka ku imoko: Imoko y’ibere ry’umuntu ugaragaza ibimenyetso bya kanseri itangira kugenda isubira inyuma, mbese igatangira gutebera mu ibere.

Ibimenyetso bigaragara bitinze

Kuribwa mu magufa, isesemi, gutakaza ubushake bwo kurya, gutakaza ibiro, kuribwa umutwe, kureba nabi ukajya ubona ibintu byose byikubye 2, intege nke mu mitsi, amazi menshi yireka hafi y’ibihaha ni bimwe mu bimenyetso bya kanseri y’ibere.

Byinshi muri ibi bimenyetso umuntu ashobora kubyibonera ubwe ku mubiri we, aho ugirwa inama yo guhita ujya kwa muganga mu gihe bikubayeho , akabasha kugukorera ibizamini ari na bwo ashobora kubona ibindi bimenyetso byamuhamiriza koko ko ari kanseri y’ibere ufite bityo akaba yagufasha kubona ubuvuzi.

Abanditsi ba mubuzima.com turabibutsa ko n’ubwo kanseri y’ibere ikunze kugaragara cyane ku bagore, ari indwara n’abagabo bashobora kurwara bityo na bo bakaba basabwa kutirengagiza bene ibi bimenyetso mu gihe bibabayeho.

Richard
Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda. Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo: richarda2018@outlook.com

izindi nkuru bisa

Dusigire igitekerezo cyawe

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru