Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Kanseri y’ibere mubagabo naho ibayo!

Kanseri y’ibere mubagabo naho ibayo!

Kanseri y’ibere  mubyagaragajwe n’ubushakashatsi ntikunze gufata abagabo ariko uwo ifashe apfa vuba.

Abagabo ntibakunze kugira ikibazo cyo gufatwa na kanseri ifata amebere ku bagore, ariko iyo abagabo bagize ibyago byo gufatwa n’iyi kanseri bapfa vuba kurusha abagore. Impamvu ngo yaba ituma abagabo bihuta gupfa mu gihe bafashe na kanseri y’ibere ngo ni uko baba badatekereza ko bayirwara bityo bakamara igihe bibaza kuri ubwo burwayi

Urubuga rwa internet 7sur7 rukaba rutangaza ko ubushakashatsi bw’Abanyamerika buherutse gushyirwa ahagaragara bwerekanye ko umugore ufashwe na kanseri abaho imyaka 2 kurusha umugabo uyirwaye. Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko ku bagabo ngo byibuze umugabo umwe ku 1000 ni we ushobora kwandura kanseri y’ibere, mu gihe ku  bagore 8 umwe aba shobora gufatwa na kanseri y’ibere na ho burya ngo kanseri y’ubugabo ishobora gufata umugabo umwe kuri 10.

Utubyimba dutera kanseri y’ibere ku bagabo ngo tukaba dukura cyane kandi tugatahurwa bitinze ndetse ngo tunakwirakwira umubiri wose ku buryo bworoshye.

Nubwo abagabo benshi badakunze gutekereza ko barwara kanseri y’ibere ubusnzwe ikunze kwitwa indwara y’abagore, n’abaganga mgo bakunda kwibeshya bityo kuyitahura bikagorana kuko ngo batinda bibabaza ku bimenyetso ku busanzwe ku bagore bihita byigaragaza.

Ubwo yagiraga inama abagabo, umwe mu baganga bakoze ubushakashatsi yabwiye ikinyamakuru the Time ati  “Abagabo bagomba kumenya ko nta budahangarwa bafite kuburyo batarwara kanseri y’ibere”.

sangiza n’abandi, tumenye ubuzima bwacu maze twirinde.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru