Ni hano uri
Home > Amakuru > Kanseri ni iki? Ese waba uzi ibitera iyi ndwara? Turebere hamwe uko wakirinda Kanseri.

Kanseri ni iki? Ese waba uzi ibitera iyi ndwara? Turebere hamwe uko wakirinda Kanseri.

Kanseri ni indwara ihangayikishije ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi, ndetse ikaba iri no mu zica abantu benshi muri iki gihe. Abantu benshi bibeshya ko Kanseri ari indwara yo mu bihugu byateye imbere gusa, nyamara kuri ubu irimo no kwibasira ibihugu byo muri Afurika harimo n’u Rwanda. Mu ibarura ryakozwe mu mwaka w’2012 n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Buzima (WHO), ryagaragaje ko abantu barenga Miliyoni 8.2 bicwa n’iyi ndwara buri mwaka ku isi, ikaba kandi ari cyo cyorezo cya 2 gitwara abantu benshi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

SOMA: Dore uko kanseri ya prostate ishobora gutuma umugabo aba inkone

Kanseri ni indwara itagira urukingo, icyakora hari imiti imwe n’imwe igabanya ububabare, ndetse ikanafasha kongerera igihe cyo kubaho abayirwaye. Kuri ubu ibigo byinshi biri gukora ubushakashatsi kuri iyi ndwara, ndetse hari intambwe igenda iterwa mu kubona umuti wa Kanseri. Ikibabaje kurusha ibindi ariko, ni uko kugeza ubu abantu benshi batazi inkomoko, ububi ndetse n’uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ya kanseri. Ibi bituma hari umubare munini w’abantu bo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere bapfa bitewe n’uko bamenya ko barwaye Kanseri igihe cyararenze, bityo imiti myinshi ikaba ntacyo yabamarira.

SOMA: Kubagabo guhora bipimisha kwamuganga uburwayi bwa kanseri y’igitsina ni ingenzi cyane.

Inkomoko y’indwara ya Kanseri.

Ubusanzwe, umubiri w’umuntu ugizwe n’uturemangingo (cellules/cells) tubarirwa muri miliyari zirenga 1000 (trillions). Kugirango umuntu akure, Utu turemangingo twikuba inshuro nyinshi cyane, bityo umuntu akiyongera mu bunini ndetse n’uburebure. Iyo kandi umuntu akomeretse, umubiri ukora uturemangingo dushya kugirango usane ahangiritse. Umubiri w’umuntu kandi, ugenzurana ubwitonzi bukomeye (control/ contrôle) Ubu buryo bwo kongeera no gukora uturemangingo.

SOMA: Reba ibindi utari uzi kuri kanseri y’ibihaha

Iyo umubiri utakaje ubushobozi bwo kugenzura ukwiyongera kw’uturemangingo tw’umubiri (cell division), nibyo bitera kurwara kanseri. Uku kwiyongera kw’uturemangingo gutera ibibyimba bizwi mu ndimi z’amahanga nka (tumor/tumeur). Habaho ubwoko bubiri bw’ibibyimba buterwa na Kanseri; aribwo ikibyimba cyo mu bwoko bwa benign ndetse n’icyo mu bwoko bwa Malignant.

  1. Ikibyimba cyo mu bwoko bwa Benign:Abantu barwaye ubu bwoko bw’ikibyimba usanga nta bimenyetso bidasanzwe bagaragaza. Akenshi iki kibyimba nta ngaruka kigira, bitewe nuko kiguma ahantu hamwe; ntigikwirakwire mu bindi bice by’umubiri. Uku kudakwirakwira, bituma byorohera cyane abaganga kukibaga. Iki kibyimba gishobora kugaragara inyuma, cyangwa se kikaba kiri mo imbere mu mubiri. Iyo kiri ahantu habangamye, nko mu nda, mu maso, ku ntoki, cyangwa mu mitsi ijyana amaraso, abaganga barakibaga (surgery), cyangwa bakagishiririza bakoresheje imirasire (radiation).
  2. Ikibyimba cyo mu bwoko bwa malignant:Iki ni cyo kibyimba kibi, kuko akenshi gihitana ukirwaye. Abantu benshi iki kibyimba ni cyo bakunze kwita Kanseri. iki kibyimba ububi bwacyo buterwa nuko kitaguma ahantu hamwe; ahubwo cyanduza n’ibindi bice by’umubiri, bityo kanseri igakwirakwira mu mubiri hafi ya wose. Umubare munini w’abantu bahitanwa na kanseri, biba byaturutse kuri ubu bwoko bw’ikibyimba.

SOMA: Menya ibimenyetso biranga kanseri y’ibere.

Ibintu bishobora gutera Kanseri

Biragoye cyane kumenya neza ibintu bitera Kanseri, kuko habaho amoko menshi cyane ya Kanseri arenga 200 nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi kuri iyi ndwara (National Cancer Institute). Icyo kigo kigaragaza ibi bikurikira nka zimwe mu mpamvu nyamukuru zishobora kuba zatera indwara ya Kanseri: Imyaka y’ubukure, inzoga, imirire idahwitse (diet), imisemburo y’umubiri, umubyibuho ukabije, virusi na mikorobe zimwe na zimwe, imirasire y’izuba, imirasire ikomoka ku butare (radioactive metals), itabi, n’ibindi … iki kigo kigaragaza kandi ko umuntu ashobora kwandura Kanseri biturutse mu miryango avukamo (Genetic factors).

SOMA: Wari uzi ko kanseri y’ibere n’abagabo bayigira?

Ni iki Umuntu yakora ngo yirinde Kanseri?

Kwirinda Kanseri biragoye, ariko hari uburyo bwo kugabanya ibyago byo kuyirwara. Uburyo bwiza bwo kwirinda kanseri ni ukwisuzumisha kwa muganga, ndetse no kwivuza kare igihe cyose ibizamini bigaragaje ko ufite Kanseri. Kanseri zimwe na zimwe iyo zivuwe kare zirakira, cyane cyane iz’abana bakiri bato.

Ariko kandi hari n’izindi nama wakurikiza ukabasha kwirinda indwara ya Kanseri. Muri izo harimo: kureka itabi, kurya indyo yuzuye kandi itari umurengera, kugabanya ibiro, gukora siporo, kwirinda izuba rikaze, kugisha inama muganga ku miti ugiye kunywa, kwikingiza indwara nka Hepatite, no Kwisuzumisha kwa muganga bihoraho.

SOMA: Nawe wasuzuma umugore ufite kanseri y’inkondo y’umura 

 

Igice cya nyuma kunyigisho z’ubuzima bw’imyororokere, igice cya 14 FINALE cyahageze Kanda HANO ugisome.

Richard
Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda. Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo: richarda2018@outlook.com

izindi nkuru bisa

Dusigire igitekerezo cyawe

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru