Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Menya ibintu bigera kuri bitanu (5) utari uzi ku mumaro w’inyanya.

Menya ibintu bigera kuri bitanu (5) utari uzi ku mumaro w’inyanya.

Burya uko umuntu agaragara byose abikomora kubyo arya, iyo urya ibidafite umumaro mwinshi ugerwaho n’ingaruka zikomeye cyane kuburyo zateza umubiri ibyago byinshi aha twavuga nko kugira ubudahangarwa bw’umubiri budahagije bityo ukaba wajya uhora urwaragurika cyangwa se no mu mikurire yawe kubantu bagikura ukabona bakura nabi.

ibyo tuzi kugeza ubu bitunga umubiri bigabinijemo amoko atatu y’ingenzi ariyo; Ibyubaka umubiri, Ibitera imbaraga, ndetse n’ibirinda indwara.

uyu munsi rero turababwira kurubuto rukaba n’ikirungo cy’imboga bita URUNYANYA.

Hari ibintu bigera kuri bitanu (5) utari uzi wungukira murunyanya iyo ururiye.

  • Inyanya ni izagaciro kenshi cyane mugufasha umutima wawe.

Burya inyanya zifitemo intungamubiri bita Lycopene igabanya ibyago byo kwifunga kw’imitsi y’amaraso ‘Atherosclerosis’ aribyo bikunze gutera  indwara y’umutima bita ‘Heart attack’  ibi ngo Lycopene iba mu nyanya ibigeraho ari uko ibashije kugabanya ibinure byo mubwoko bwa LDL aribyo bikunze guteza ibibazo ikongera ibinure bya HDL aribyo bizwi nkaho ari byiza ku mubiri wacu.

  • Wari uzi ko inyanya burya ngo zigira uruhare mugukomeza amagufa?

Ibi ushobora kubibona nkaho atari ukuri cyangwa tugiye gutandukira cyane ariko SCIENCE irahari nawe nusona ibyo ubushakashatsi bugaragaza uzabwira n’abandi ko ari ukuri.

Ya Lycopene twavuze haruguru niyo byose ibifitemo uruhare runini cyane. niba ushaka kwirinda ko amagufa yawe akomera ntamere nka Biscuit ngo abe yavunika ubusa, jya ufata urunyanya ururye burya uba ugabanije ibyo byago.

  • Inyanya burya zifitemo ubushobozi bwo kwirukana amaproduit chimique yitwa ‘Oxidant’

Aya ma ‘oxidants’ ni isoko ya stress akenshi ituviramo kugira ibibazo by’ubwonko iyo tugeze aho aya ma oxidants aba yabaye menshi muri twe, aha twavuga nk’indwara y’ubwonko bita ALZHEIMER ndetse nindi yitwa PAKINSON’S DISEASE.

  • Inyanya ni iza mbere mukurwanya no kurinda Kanseri.

Muwi 1999 habonetse ubushakashatsi bugera kuri 57 bwerekanye ko uko uriye inyanya nyinshi bigabanya ibyago bwo kurwara kanseri kurugero ruri hejuru cyane kurusha abantu batazirya cyane.

byagaragaye ko inyanya zihangara cyane Kanseri ya PROSTATE ku bagabo, kanseri y’IBIHAHA ndetse na kanseri y’IGIFU.

  • Inyanya kandi ngo zanafasha mu kurinda umubyibuho ukabije.

Umubyibuho ukabije ushobora guterwa na stress iri ku rugero ruri hejuru, kandi nkuko twamaze kubibona hejuru, stress nyinshi ikomoka kuma Oxidants bityo rero ubushobozi inyanya zifitemo byo kugabanya ama Oxidants bituma umuntu agira igabanuka ry’ibyago byo kuba wagira umubyibuho utifuza.

Icyitonderwa; inyanya zigira imimaro myinshi si iyi gusa, nuko uyu munsi twibanze kumumaro wa kamwe mubigize inyanya ‘LYCOPENE’ ntiturebe no ku bindi nka VITAMINI C ndetse na VITAMINI A. ababizi bazi neza ko nabyo bidufasha cyane, naho rero murumva uriye urunyanya aba yigwijeho amahirwe yo kubaho neza. haranira ko ukwiye kurya urunyanya nibura ku munsi rwaba rubisi cyangwa rutetse kuko uba wirengera.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru