Ni hano uri
Home > Amakuru > Ingeso z’ubusambanyi Depite MUKARUGEMA Alphonsine asaba urubyiruko kwirinda nimbi mubuhe buryo k’ubuzima bw’umuntu ?

Ingeso z’ubusambanyi Depite MUKARUGEMA Alphonsine asaba urubyiruko kwirinda nimbi mubuhe buryo k’ubuzima bw’umuntu ?

Depite Mukarugema Alphonsine, asaba urubyiruko rwaba urwiga n’urutiga kuba maso, rukitwararika rwirinda ingeso mbi cyane cyane iz’ubusambanyi.

Depite Mukarugema, umwe mu bagize Ihuriro ry’abashingamategeko baharanira imibereho myiza  y’abaturage n’iterambere[ RPRPD], avuga ibi, nyuma yo kubona ko urubyiruko ari rumwe mu bari kugaragarwaho n’iyi ngeso mbi yo kwishora mu busambanyi, ari nabyo bibagiraho ingaruka zitandukanye, harimo kwandura SIDA n’ibindi. Ikindi nkuko abivuga usanga urubyiruko rw’igitsina gore ngo arirwo rwibasiwe cyane kurusha urw’igitsina gabo.

Akomeza avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014-2015, bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 19-24 rwatwaye inda zitateganijwe rungana na 6%, abangana na 2,5%  muribo, bakaba ari  abakobwa bahise banandura SIDA. iyi mibare ikaba iruta cyane iy’abahungu  kuko bo bangana na 0,5%.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Muhanga, bavuga ko akenshi kwishora mu ngeso mbi, zirimo n’ubusambanyi harubwo babiterwa n’ubukene bw’imiryango bavukamo , gushukwa  n’abakuze babashukisha amafaranga, cyangwa n’utundi tuntu , kugendera mu kigare kikabayobya n’izindi mpamvu zitandukanye nkuko bakomeza babivuga.

Gusa Depite Mukarugema nawe yemeranya n’ibyo uru rubyiruko ruvuga, ariko akarugira inama yo kumenya gufata icyemezo, cyo kuvuga OYA igihe ari ngombwa, ngo kuko ibyo babashukisha nabo bakwiriye gushyira imbaraga mu kwiga, ejo bakaba babyigezaho

Ati “hari kwishora muri izo ngeso wenda batazi ibyo bagiyemo nubwo ibyo ari byo tugerageza kubumvisha kuko iyo umuntu agushuka nawe uba ubyumva, icya kabiri nuko bagomba kumenya kwirwanaho, bakamenya kuvuga Oya, bakirinda ibintu byose bibicira ubuzima, bari kwiga bakagerageza bakarangiza nabo bakazabyigurira”.

Nubwo urubyiruko rwigishwa ariko, ngo hari ubwo usanga runanizwa n’ababyeyi babo, aho bamwe usanga bahora mu ntonganya n’amakimbirane, nabo badafite imyitwarire myiza imbere y’abana.

Depite Mukarugema, asaba urubyiruko cyane urujijutse n’abandi muri rusange, kuba intumwa nziza kuri  bene abo babyeyi bakabigisha nubwo ngo n’abadepite bazakomeza  gushyiraho akabo mu guhindura bene abo babyeyi, banabashishikariza kujya begera abana babo, bakabaganiriza ku bibazo byose bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru