Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > ESE WARI UZI KO HARI INDYO YIHARIYE IGENERWA INDEMBE?

ESE WARI UZI KO HARI INDYO YIHARIYE IGENERWA INDEMBE?

Inyandiko nyinshi zigaragaza ko iyo umuntu arwaye cyane arembye aribwo akenera indyo irimo intungamubiri zose ndetse zihariye ugereranije niyo asanzwe ari muzima cyangwa arwaye gake atarembye. ibi ngo biterwa nuko iyo aba arwaye arembye imiti aba ariho ndetse n’indwara ubwayo imusaba imbaraga nyinshi cyane kandi izo mbaraga ntahandi ziva uretse mubyo ashobora kurya, ikindi kandi ngo nuko abantu batarya neza uko bikwiye igihe barembye bashobora kumara iminsi myinshi myinshi mubitaro.

Iriburiro

  • Indembe zigaburirirwa muri sonde
  • Zikenera intungamubiri zihariye kandi nyinshi
  • Uburwayi bubatwara imbaraga nyinshi
  • Imiti baba bariho ikorana neza no kurya byihariye
  • Imiti baba bariho ubwayo ishobora kubangamira ikoreshwa ry’intungamubiri

Umurwayi agaburirwa ate?

  • Sonde igaburira umurwayi iva muzuru cg mukanwa ikjya mu gifu inyuramo ibyo kurya bisukika.
    • Igikoma
    • Potage
    • Amata
    • Amazi
    • Imitobe y’imbuto z’umwimerere

Isuku ku isonga

  • Koresha ibyo kurya bitegurirwa murugo
  • Koresha amazi n’isabune ukarabe intoki zawe neza mbere yo gutegura ibyokurya.
  • Koresha imbuto zogeje mu mazi meza atetse
  • Ntasuku ihagije ihari umurwayi yakwandurira izindi ndwara mubitaro

Ikaze mu nzu y’abarwayi b’indembe

Wowe cg mwene wanyu yaba arwaye kandi arembye, umubiri we uba ukeneye intungamubiri zinyongera kuburyo budasanzwe  kugira ngo ubashe guhangana na indwara.

Agaburiwe neza neza ntazahazwa n’indwara niyo akize ntarushya kumwondora.

Imirire rero igomba kuba iboneye kandi isubiza ikibazo cy’imirire kigendanye n’indwara ye bwite.

Buri murwayi agira imirire ye yihariye aba akeeneye, gisha inama umuganga ushinzwe imirire umenye neza ibyo ugomba gutegurira umurwayi wawe.

Ingo kimwe na restaurants zimwe na zimwe zishobora guteka ibyo kurya byiza rwose ariko kugira ngo umenye indyo nyayo umurwayi wawe ashobora gufata egera ushinzwe imirire mu ivuriro urimo agufashe kumenya uko umurwayi wawe ashobora kubona ibimutunga akeneye.

Umurwayi agaburirwa ryari?

Iyo umuganga yemeje ko umurwayi yatangira kugira icyo afata.

Ingero zimwe na zimwe zimirire y’abarwayi barembye cyane.

  • Potage zikungahaye ku ntungamubiri
    • Potage zikorwa uhereye ku ndyo yuzuye
    • Uhereye ku mboga zinyuranye
    • Wongeramo amavuta, soya, ubunyobwa, amata, ifi, indagara,igi ndetse n’inyama y’umwijima
  • Igikoma gikungahajwe
    • Igikoma cy’ibinyampeke bivangavanze nticyemewe (gisha inama)
    • Igikoma washyiramo amavuta, igi isukari wanagitekesheje amazi y’imboga.
  • Imitobe y’umwimerere
    • Imitobe y’imbuto izana vitamins ndetse n’imyunyu ngugu abarwayi n’abazima bakenera mugufasha mu mikoreshereze myiza y’imiti cyangwa se ibindi biribwa.

Ngizo imbuto wakuramo umutobe w’umwimerere ushobora kugaburira umurwayi wawe ukamugirira akamaro.

  • Imineke
  • Ipapayi
  • Avoca
  • Inanasi
  • Ibinyomoro
  • Marakuja
  • Pome
  • N’izindi….

Iyi nkuru yabagejejweho na ARINATWE Richard umunyeshuri wiga ubuganga muri kaminuza y’u RWANDA wemerewe kumpamagara cg ukanyandikira kuri whatsapp +250786533463

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru