Ni hano uri
Home > Amakuru > Indwara y’ibicurane ngo burya yibasira abagore batwite ndetse n’abana bato.

Indwara y’ibicurane ngo burya yibasira abagore batwite ndetse n’abana bato.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryatangaje ko indwara y’ibicurane ari ikibazo cyugarije akarere n’isi muri rusange, kandi ko yibasira cyane abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Hari mu itangizwa ry’inama ya gatanu y’Ihuriro Nyafurika, rigamije kugenzura no kurwanya ibicurane n’indwara z’ibyorezo, ibera i Kigali kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Werurwe 2016.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo hatezwa imbere ubushakashatsi ku ndwara y’ibicurane muri Afurika, kongera uburyo bwo kubona inkingo no gusangira ingamba zagira uruhare mu kugenzura iyi ndwara ku mugabane.

Yitabiriwe n’inzobere mu by’ubuzima zibarirwa mu 150, zituruka mu bigo bitandukanye birimo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda,Ikigo cy’Abanyamerika kirwanya indwara z’ibyorezo (US Centre for Disease Control and Prevention), Ishyirahamwe Nyafurika rya Laboratwari z’ubuvuzi (ASLM) n’ibindi.

Dr Olushayo Oluseun Olu, uhagarariye OMS mu Rwanda, yavuze ko ibicurane ari ikibazo cyugarije akarere n’isi muri rusange nubwo abaturage batayizi neza.

Ati″Ni indwara yibasira abantu cyane cyane abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu.Gusa birababaje kubona abaturage bayiziho bike cyane.

Yashimye uburyo u Rwanda rwitwara mu kurwanya indwara z’ibyorezo, yizeza ko OMS izaguma kurufasha muri iyo gahunda.

Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho, yavuze ko indwara y’ibicurane, ari ikibazo gikomeye mu buzima, kandi ko ibipimo bituruka mu nama nk’iyi bishobora gufasha mu kuyirwanya hamwe n’izindi ndwara z’ibyorezo nka Ebola nk’uko The New Times yabyanditse.

Ati″ Iyi nama irimo inzobere mu kuvura indwara z’ibyorezo, n’impuguke ziganira ku buryo bwiza bwo guhangana n’ibicurane. Kuzana aba bantu bifasha no gushakira umuti ibindi bibazo biri mu buvuzi, kuko nibuka ko mu gukumira Ebola, twifashishije amasomo twakuye mu kwirinda ibicurane.”

U Rwanda ruri mu bihugu 30 bya mbere ku isi bifite ingamba zikomeye mu guhangana n’ibicurane hamwe n’izindi ndwara z’ibyorezo.

Ubu rufite ubushobozi bwo gupima ubwoko bwose bw’ibicurane nyuma yo gushyiraho laboratwari y’igihugu ipima izo ndwara mu mwaka wa 2008.

Guverinoma kandi yashyizeho ahantu hatandatu mu gihugu hagenzurirwa ibijyanye n’indwara y’ibicurane.

Minisitiri Agnes BINAGWAHO, yavuze ko binyuze mu guteza imbere ikoreshwa ry’inkingo, mu myaka 15 ishize, u Rwanda rwagabanyije impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu kuri 2/3.

Aho twabikuye: igihe.com

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru