Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Waruzi ko hari indwara y’amaso abantu bitiranya no kurwara umwijima?

Waruzi ko hari indwara y’amaso abantu bitiranya no kurwara umwijima?

Abantu benshi bibeshya ko hari ihuriro riba hagati y’indwara z’amaso n’indwara z’umwijima ariko ibyo si byo na gato nkuko byemezwa n’impuguke mu kuvura indwara z’amaso. Usanga nko mu Rwanda mu miryango imwe n’imwe bavuga ko iyo umuntu, cyane cyane abana, afite amaso atukura cyangwa asa na Shokora (Chocolat), baba barwaye indwara z’umwijima. Ariko ibyo ngo si byo nkuko byemezwa n’abo bashakashatsi.

Aba bashakashatsi bavuga ko indwara abantu benshi bakunze kwibeshyaho ari indwara iterwa n’ubwivumbure bw’umubiri ku bintu bitandukanye iyo ndwara ikaba yitwa « Allergic conjunctivitis » mu rurimi rw’icyongereza.

« Allergic conjunctivitis » ni indwara iterwa n’ubwivumbure bw’umubiri, igaragara ku bantu basaga 20% by’abantu batuye ku isi yose, abantu benshi bakunze kuyitiranya n’indwara z’umwijima nyamara ntaho bihuriye kuko iyi ndwara iterwa n’ubwivumbure bw’umubiri (Allergy) bitewe n’ibintu byinshi bitandukanye bakunze kwita « Allergens » mu ururimi rw’icyongereza.

Bimwe mu bintu byingenzi  umubiri w’umuntu ukunze kugiraho ubwivumbure (allergy) twavugamo imihindukire y’ikirere, umukungugu, imyotsi, pollens, indodo z’imyenda z’ubwoko butandukanye, imiti, inyamaswa (Nk’ipusi cyangwa injangwe) n’ibindi.
Bimwe mu bimenyetso by’umuntu urwaye amaso atewe n’ubwivumbure bw’umubiri ku bintu bitandukanye twavugamo gukuuba amaso cyane, kuzana amarira menshi, kumva usa nk’uwatokowe, kubangamirwa no kureba mu rumuri, gutukura amaso  kandi  akenshi  bikagenda bikongera bikagaruka nyuma y’iminsi. Iyi ndwara ifata amaso yombi uretse ko umuntu ashobora kuyimarana igihe kinini ndetse akenshi iyo ari umwana igeraho ikikiza uko agenda akura.

Ubusanzwe ntabwo Allergy   igaragara mu maso kimwe n’izindi ndwara ziterwa na Allery nka Asthma, Sinusitis n’izindi  zivurwa ngo  zikire burundu  keretse iyo umurwayi ashoboye kubonana  n’abaganga b’inzobere mu gusuzuma ibintu umurwayi agiraho Allergy n’ubwo ubwo buvuzi butaratera imbere mu  Rwanda no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Uramutse urwaye indwara y’amaso iterwa n’ubwivumbure bw’umubiri bakunze kwita Allergic conjunctivitis, hari zimwe mu nama z’ibanze zagufasha:

–    Igihe ufite ubu burwayi ntago ugomba kumva ko ikintu cy’ibanze cyagufasha ari ugukoresha imiti inyuranye buri gihe keretse wumva uburwayi bwawe bugukomereye cyane.
–    Uramutse wumva amaso yagukomereye wazajya ukoresha agatambaro karimo amazi akonje maze ugakora massage ku amaso yombi, bikaba byagufasha utiriwe ujya kwa muganga kuko imiti na yo iba ifite ingaruka mbi  nyinshi ku maso ku buryo byagutera indwara zikomeye zirenze aAllergy umurwayi yari afite.
–    Igihe ubona amaso arushaho gutukura uko iminsi igenda ishira wakwihutira kujya kwa muganga w’amaso akaguha imiti yatuma woroherwa ndetse akakugira n’izindi nama zagufasha, ugomba ariko kumenya ko ubu burwayi bushobora kugaruka.
–    Ikindi kintu cyagufasha ni ukugerageza kwirinda umukungugu ndetse n’urumuri rwinshi ukoresha Amadarubindi agabanya urumuri rwinshi rw’izuba.

Ntitwasoza ariko tutabibukije ko uburwayi bw’amaso buterwa n’ubwivumbure bw’umubiri budakunze gutera ubuhumyi cyeretse iyo uburwayi bwarengeranye bikagera aho imboni y’ijisho (Cornea), ubusanzwe idakenera amaraso, itangira kuzana udutsi duto cyane (Punnus)  bitewe n’ubwivumbure bw’umubiri buba bumaze kurengerana bityo bigatuma urumuri rutinjira mu jisho ngo ribashe kureba neza.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru