Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Reba ibindi utari uzi ku ndwara ya kanseri y’ibihaha.

Reba ibindi utari uzi ku ndwara ya kanseri y’ibihaha.

Kugeza magingo aya Kanseri y’ibihaha iza mu myanya ya mbere muri za Kanseri zihitana abatari bacye kuri iyi si. Ikaba ishobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye bituma haza uturemangingo tudasanzwe mu bihaha tukabyangiza.

Urubuga www.webmed.com ndetse na www.ubuzima.rw ruvuga ko akenshi indwara ya Kanseri y’ibihaha imenyekana itinze ku buryo umuntu agera igihe cyo kugaragaza ibimenyetso yarangiritse bikomeye,

Bimwe mu bimenyetso biranga umurwayi wa Kanseri y’ibihaha ni ibi bikurikira:

•    Inkorora idakira ahubwo igenda yiyongera,
•    Kuribwa mu gatuza bihoraho,
•    Igikororwa kivanze n’amaraso,
•    Kubura ubushake bwo kurya,
•    Gutakaza ibiro nta yindi mpamvu izwi yabiteye,
•    Kudahumeka neza no kubura umwuka.

Wakwirinda gute indwara ya Kanseri y’ibihaha?

•    Niba ufata ku gatabi, wakareka kuko ni bwo buryo bwo kuyirinda ku bakanywa dore ko ari na bo bakunze kwibasirwa na Kanseri ifata ibihaha,
•    Niba utanywa itabi ntuzigere ubigerageza,Lung-Cancer-xray-300x227
•    Gerageza kwirinda uriya mwotsi w’abanywi b’itabi,
•    Rinda urugo rwawe kubamo itabi kuko uzaba urinze n’umuryango wawe,
•    Jya kwisuzumisha igihe ufite kimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru,
•    Jya ukunda kurya imuto n’imboga,
•    Irinde kunywa inzoga nyinshi,
•    Jya ukora imyitozo ngorora mubiri.

 

Fatanya na mubuzima.com kumenyesha abanyarwa ibyabungabunga ubuzima bwabo ubasangiza iyi nkuru.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru