Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Ibi byo biroroshye kubikurikiza ukaba wirinze indwara nyinshi z’umutima.

Ibi byo biroroshye kubikurikiza ukaba wirinze indwara nyinshi z’umutima.

Indwara y’umutima ni imwe mu zihangayikishije abantu mu bihugu bitandukanye by’isi. Abahanga mu bumenyamuntu cyane cyane ab’ imyitwarire (psychologue) n’inzobere mu mikorere y’umutima (cardiology) bavuga kwirinda indwara y’umutima bishoboka mu gihe wakurikije zimwe mu nama zikurikira.

1. SINZIRA BYIBURA AMASAHA 7 – 8

Abantu basinzira amasaha ari munsi y’arindwi (7)mu ijoro baba bafite amahirwe menshi yo kurwara indwara z’umutima, ugereranije n’ abasinzira ari hagati y’arindwi n’umunani kuzamura. Iyo udasinzira bihagije umubiri urananirwa, ugacika intege, kandi iki ni ikimenyetso cy’indwara y’umutima.

anigifc

2. MENYA AMATEKA Y’UMURYANGO WAWE

Kumenya amateka y’abagize umuryango wawe bigufasha kumenya niba muri bo nta wigeze arwara indwara umutima kuko nawe uba ushobora kuyirwara biciye mu ruhererekane rw’amaraso. Kumenya uko umuryango wawe umerewe kandi bigufasha gutuza bityo ntiwinanize.

3. GIRA ICYO UNYWA CYA BURI MUNSI

Akenshi hariho abantu usanga banga kunywa inzoga, gusa impuguke mu mikorere y’umutima zivuga ko ikirahuri kimwe cy’inzoga cyagufasha mu kurinda imikaya itwara amaraso ntiyangirike. Ibinyobwa bisembuye kandi iyo bibaye byinshi bitera umuvuduko ukabije w’amaraso, ibi bikerekeza mu kurwara umutima.

4. KWIREKURA UGASEKA CYANE

Guseka ubusanzwe binanura imitsi. Guseka kandi bigabanya umunaniro, ibyo bita (stress) ari nawo utera umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Guseka benshi bafata nk’ibyabamerewe neza bikaza ubudahangarwa bw’ umubiri, dore ko abenshi bemeza ko byongera amahirwe yo kubaho. Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu uhora arakaye/ yazinze umunya yafatwa n’inddwara y’umutima mu buryo bworoshye.

5. GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA NIBURA 2 MU CYUMWERU

Iyo imibonano mpuzabitsina ikozwe kuri gahunda , ngo yongera kubaho neza ku mutima wawe. Ariko nanone iyi nama ireba abantu bakuze kuko nanone gukora imibonano mpuzabitsina umuntu akiri muto, nabyo bitera ibindi bibazo. Nk’uko urubuga rwa www.womenshealth.com rubivuga, ngo iki gikorwa gikozwe kuri gahunda ngo kigabanya umuvuduko w’ amaraso ndetse kigakomeza umutima cyane  ku bagabo.

Ni byiza rero ko ukurikiza inama ugirwa, ariko kurengera si byiza cyane kuko byatuma ubuzima bwawe bujya mu kaga. Naho iyi ngingo ya nyuma twabibutsa ko ireba abashakanye gusa kuko aribo babyemererwa.

inkuru dukesha mubuzima.rw

Kanda hano urebe ibindi bivugwa k’umutima.

kugira izindi nkuru zagira icyo zigufasha mukubungabunga ubuzima bwawe kanda hano

 

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru