Ni hano uri
Home > Amakuru > Ubumenyi bw’ibanze umuntu yamenya ku kwisiramuza ukoresheje impeta ya PrePex.

Ubumenyi bw’ibanze umuntu yamenya ku kwisiramuza ukoresheje impeta ya PrePex.

Gukebwa hakoreshejwe uburyo bw’impeta ya PrePex ni iki?

Gukebwa k’umugabo ni uburyo bwo gukuraho agahu gatwikiriye umutwe w’igitsina cye. Ibi bifasha mu kugabanya ibyago byo kwandura Virusi itera sida kugera ku kigero cya 60%, bimurinda n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina “PrePex ni impeta yihariye ikoreshwa hatabayeho kubagwa”

Igihe wakebwe hakoreshejwe impeta ya PrePex. Uza ku kigo;

  1. K unshuro ya mbere, impeta ya PrePex ishyirwa mu gitsina-gabo. Nyuma y’iminsi mike, agahu karuma.
  2. Nyuma y’iminsi irindwi, ugaruka aho byakorewe kugira ngo bakureho yam peta ya PrePex hamwe na ka gahu gatwikiriye umutwe w’igitsina cy’umugabo kaba kamaze kuma.
  3. Nyuma yo gukuraho impeta, ugaruka nyuma y’iminsi 2. Muganga akaguha amabwiriza mashyashya.

Ni iki niteze mu gihe nambaye impeta?

  • Mu gihe gito agahu gatwikiriye umutwe w’igitsina cy’umugabo gafatwa n’ikinya kakirabura, nyuma kakuma. Gashobora no gutangira kwikuraho nyuma y’iminsi 5

 

Mu gihe wambaye impeta ya PrePex

1.       Ntugomba na rimwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kwikinisha.

2.       Ntugakore kuri iyo mpeta

3.       Ntukagerageze gukuraho iyo mpeta

4.       Karaba bisanzwe ariko wirinde gukubaganya igitsina no gukora ku mpeta

5.       Iyo ka gahu kumye kakabuza inkari gusohoka, ushobora kugatazura inkari zikabona inzira udakoze ku            mpeta.

 

Ni gute nakwita ku gitsina cyanjye mu gihe nambaye impeta ya PrePex?

  1. Garuka ku bitaro nyuma y’icyumweru kimwe kitarenga ku munsi nkuwo bashyiriyeho iyo mpeta. Mu gihe ugarutse igihe cyararenze ububabare bushobora kwiyongera mu kuyikuraho.
  2. Nta na rimwe wemerewe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kwikinisha wambaye impeta.
  3. Nta na rimwe wemerewe gukora ku mpeta niyo yaba ikubabaza cyangwa ituma utisanzura, iyo ufite ikibazo icyo aricyo cyose ujya aho yashyiriweho.
  4. Ushobora kwihagarika uko bisanzwe ukanashyukwa mu gihe wambaye impeta. Gusa ntukayikoreho.
  5. Sukura kandi wumutse igitsina udakoze ku mpeta.
  6. Menya ko ari ibisanzwe ko inkari zasigayemo zishobora kunuka, ushobora gutazura gahoro gahoro agahu k’imbere aho inkari zica ariko ukirinda gukora ku mpeta.
  7. Gerageza uhanagure witonze ibitonyanga by’inkari/amazi baysigara ku gitsina.
  8. Niba wumva ububabare, fata ibinini baguhaye
  9. Mu gihe impeta ivuye ivuye mu mwanya wayo, ihutire ku ivuriro bayishyiriyeho.
  10. Mu gihe wambaye impeta, rebesha igitsina cyawe hejuru (wambare ikariso igufashe kugirango igifate ariko utakinize)
  11. Hari ibibazo bike bishobora kugaragara wakihutira kugana aho impeta yashyiriweho.

 

Ugomba kwihutira gugaruka ku ivuriro niba ufite kimwe muri ibi bimenyetso:

  • Ububabare bukabije
  • Kubyimba ku gitsina cyangwa ku gusabo dukora intangangabo (Amabya)
  • Ikibazo mu kwihagarika(gusohoka kw’inkari)
  • Igisembe cyangwa kuva amaraso ku gitsina
  • Uburwayi ubwo aribwo bwose bukubangamiye; naho bwaba ntaho buhuriye no gukebwa (KUGAGARA, KUBABARA IBIKANU, ISERERI, KURIBWA UMUTWE, UMURIRO, UBUBABARE KU KIZIBA CY’INDA)

Hamagara cyangwa ugane ikigo cyakwakiriye mu gihe waba ugize ikibazo. Niba kandi ufite umugore cyangwa inshuti y’umukobwa, byaba byiza cyane umweretse aya mabwiriza.

Richard
Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda. Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo: richarda2018@outlook.com

izindi nkuru bisa

Dusigire igitekerezo cyawe

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru