Wahageze
Home > Ibindi byo kwiga > Ese impatwe níki? wakirinda impatwe ute?

Ese impatwe níki? wakirinda impatwe ute?

Impatwe (constipation) ni uburwayi bwo kunanirwa kwituma cyangwa se umuntu akituma ibikomeye bimusaba kwikanira cyangwa rimwe na rimwe bikamubabaza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari impamvu zibitera zitandukanye n’uko byakwirindwa.
Ubushakashatsi bwerekana ko 10 kugeza kuri 15% by’abantu bakuru bafite ikibazo cyo kutituma neza, bitewe n’impamvu zitandukanye. Ubu burwayi bushobora kuvurwa hifashishijwe uburyo bwa kamere, ariko kandi biba byiza iyo urwaye impatwe agiye kwa muganga
Urubuga (…)

Urubuga rwa doctissimo rwandika ko umuntu urwaye impatwe atituma neza iyo yituma, akituma munsi y’inshuro eshatu mu cyumweru, akituma imyanda ikomeye, bikanamusaba kwikanira cyane igihe yituma.
Iyo ugaragaje bimwe muri ibi bimenyetso niho twavuga ko ufite ikibazo cyo kutituma neza, bita impatwe:

Zimwe mu mpamvu zatera impatwe:

• Kurya indyo itaboneye ndetse n’uburyo umuntu abayeho muri rusange.
• Uburwayi nka diyabeti cyangwa kuba umuntu yarabaye pararize ’Paralyse”.
• Kuba umuntu afata imiti imwe n’imwe igabanya ububabare.

Icyo umuntu urwaye impatwe yakora:

Doctissimo yanditse ko akenshi bantu batekereza ko imirire yabo ariyo yonyine igira uruhare mu gutuma tutituma neza, nyamara ngo n’uburyo tubaho nabwo bubigiramo uruhare.

Kurya ibiryo bikize muri “fibre”, aha batanga urugero rw’imboga ndetse n’imbuto. Ibi biribwa bifasha amara ku buryo bubiri: hari fibre itayonga iyo ihuye n’amazi. Iyi tuyisanga mu mbuto zisharira nk’indimu, amacunga, n’ibindi. Iyi fibre ituma amara asohora imyanda ku buryo bworoshye.

Hari kandi fibre iyonga, iyi yongera ubuhehere bw’imyanda na none bikorohera amara kuyisohora. Kurya rero ibiribwa birimo fibre; imbuto n’imboga biri mu miti ya mbere, umuntu ufite ikibazo cy’impatwe yakwifashisha.

• Kurira ku masaha amwe buri gihe. Ibi bituma umuntu ajya ku musarani ku masaha amwe.

• Igihe ushatse kujya ku musarani ni byiza kujyayo ntubyirengagize.

• Nubwo nta bushakashatsi bwimbitse buhari, hari isano hagati yo kutituma neza ndetse no kudakora imyitozo ngororamubiri. Niba ufite iki kibazo wagerageza gukora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 20 ku munsi.

Ujye wibuka kandi kunywa amazi asukuye, utirengagije kujya kwa muganga igihe cyose ubona ufite ibimenyetso byavuzwe haruguru, kuko hari impamvu nyinshi zishobora kuba zitavuzwe nazo zagutera impatwe nk’uko Doctissimo yabyanditse.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Subira haruguru