Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Sobanukirwa n’umumaro wo konsa umwana mugihe cy’iminsi 1000.

Sobanukirwa n’umumaro wo konsa umwana mugihe cy’iminsi 1000.

Iminsi igihumbi ya mbere y’umwana ibarwa gute? iki nacyo abantu benshi ntibabyumva neza uko iyi minsi y’ingenzi cyane mu buzima bw’umwana. Mubyukuri abahanga muby’ubuzima bw’abagore batwite bavuga ko umwana amara nibura iminsi 270 munda igihe aba atwite noneho ugashyiraho iminsi 365 igihe umwaka we wa mbere aba amaze ku isi, wongereho indi minsi 365 mu mwaka wa kabiri. iyi minsi yose iyo uyiteranije iba iminsi 1000, iyi ikaba ariyo minsi umubyeyi wese akangurirwa guha umwana we ibyangombwa byose cyane cyane guhabwa igihe gihagije cyo konka.

Ni mu gihe gusa kingana n’amezi atandatu umubyeyi aba yemerewe guha umana we imfashabere, mugihe muganga abona ko nta mpamvu nimwe yo gukura umwana wawe ku ibere, ntiwemererwa na rimwe kugira ikindi kintu na kimwe uretse ibere igihe cyose udafite impamvu izwi kandi yemewe na Muganga ubufitiye ububasha.

ESE UBAYE UFITE AKAZI GATUMA UTABANA N’UMWANA WAWE IGIHE GIHAGIJE WABIGENZZA UTE?

Hari uburyo abaganga bashobora kukugiramo inama uko wajya ubyifatamo igihe ufite impamvu nk’akazi gatuma utabana n’umwana wawe igihe gihagije ngo umwonse nkuko biteganyijwe, aha rero ugurwa inama yo kujya ukama amashereka ukayasiga mu kantu gasukuye neza maze urinda uwo mwana igihe udahari akajya ayashyushya akamuha bijyanye n’ingano y’amashereka kwa muganga bakubwiye uzajya utanga.

KWONSA NEZA NI UKONSA IGIHE KINGANA GUTE.

Burya rero umubyeyi mwiza iyo umwana we ashonje arabimenya, muri icyo gihe umubyeyi agirwa inama yo konsa umana we nibura igihe kingana n’iminota itari munsi ya 15. IMPAMVU, iyo umubyeyi atangiye igikorwa cyo konsa hari amashereka aza mbere aya aba ari ayo kumara umwana inyota, ni ukuvuga ko aba yiganjemo amazi menshi kurusha izindi ntunga mubiri, amashereka akurikiraaho nyuma rero niyo aba akize kubishobora gutunga umubiri w’umwana, byiganjemo imyunyu ngugu ndetse naza Proteins.

Ababyeyi benshi rero usanga biyonkereza abana babo nk’iminota 5, umwana bakamuryamisha bagira ngo buriya yahaze nyamara buriya aba yishe akanyota gusa. bwacya nka kabiri rero umwana yatakaza ibiro ngo umubyeyi amashereka ye ntahagije kandi aba atonse neza maze bagahuta mushyira ku mata y’inka cyangwa aya yateye yitwa KIGOZ  ngo wenda nibwo umwana yagira ubuzima bwiza,

Mu nyandiko nyinshi zanditswe n’umuryango wabibumbye wita k’ubuzima WHO, bemeza neza ko nta kimwe kibaho cyasimburira umwana amashereka ya nyina.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru