Ni hano uri
Home > Amakuru > Turebere hamwe uburyo imibonano mpuzabitsina ikorwa abantu basomana kumyanya ndangagitsina niba ari shyashya.

Turebere hamwe uburyo imibonano mpuzabitsina ikorwa abantu basomana kumyanya ndangagitsina niba ari shyashya.

Ubusanzwe, imibonano imenyerewe,ikorwa hahuzwa ibitsina,ari na yo mpamvu bayita mpuzabitsina. Ariko bitewe n’iterambere mu bijyanye n’itumanaho, cyane cyane internet, aho abantu bagenda barushaho kumenya ubundi buryo imibonano ishobora gukorwamo, kandi bigashimisha abayikora, babikomoye ku mafilime ajyanye n’ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina. Muri iyo harimo no gukora imibonano, abayikorana basomana mu myanya ndangabitsina ndetse ngo hari n’abarenga ibyo bakageza no mu kibuno.

Gusa ngo nubwo ubu buryo bushobora kunyura ababukoresha bitewe n’uko biyumvanamo, ni byiza ko umuntu amenya n’ingaruka nyinshi bishobora kumutera, harimo no kuba yakwandura agakoko gatera SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangagitsina.
Nk’uko tubikesha www.sidainfoservice.com, ngo umuntu ukora imibonano asoma mu gitsina cy’umugore cyangwa asoma icy’umugabo, ashobora kwanduza kandi akandura agakoko gatera SIDA, igihe afite udusebe tumwe duto two mu kanwa, dore ko akenshi umuntu aba adufite bitewe n’ibyo yanyoye cyangwa yariye bishobora kudutera, arwaye ubugendakanwa cyangwa ishinya. Bityo rero ngo iyo umuntu afite utwo dukomere,bigahura n’amaraso y’imihango y’umugore (niba ari umugabo usoma umugore),kuba yaba ava amaraso mu kibuno, uruzi ruva mu gitsina gore cyangwa amasohoro ava mu gitsina  cy’umugabo, igihe arimo akomba igitsina cy’uwo barimo gukorana imibonano.

Ibyo byose rero, iyo bisanze umuntu afite udusebe twavuzwe hejuru, hashobora kugira uwandura, igihe umwe mu bakorana ubu buryo bw’imibonano abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ibi kandi bishobora guterwa n’udusebe kandi ngo dushobora kuba turi mu gitsina twatewe n’ikubanaho ry’iyo myanya y’umubiri yoroshye (ibitsina) mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina yakozwe mbere. Aha, ngo izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na zo zishobora kudutera. Ngo ni byiza kandi ni ingenzi kwihutira kwa muganga, igihe wakoze iyi mibonano, ukipimisha, bityo ukabasha kumenya niba nta bwandu wasigaranye mu maraso, by’umwihariko agakoko gatera SIDA, wasanga uri muzima ugakomeza kwifata, igihe warangije kwandura ukaba wabasha kugirwa inama z’uburyo wakomeza kubaho.

inkuru dukesha umuganga.com

kubundi busobanuro wakwegera muganga mbere yuko wifatira ibyemezo.

kureba izindi nkuru bijya gusa hano

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru