Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Sibyiza gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye igihe uri mu mihango.

Sibyiza gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye igihe uri mu mihango.

Hari benshi birinda gukora imibonano mpuzabitsina igihe cy’imihango ariko nyamara bagamije gusa kwirinda kuba batwara inda zitateguwe.

Musomyi wiyi nkuru none kuri www.mubuzima.com ndagira ngo nkubwire ko burya atari ukwikingira gusama inda zitateguwe gusa igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina wikingiye igihe ugiye mu mihango.

Abahanga basobanura neza ko ari byiza ko igihe bibaye ngombwa ko ukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango ugomba kwikingira aha cyane cyane bavuga ko wakoresha agakingirizo.

Impamvu ihari nuko ngo mugihe umugore ari mu mihango aba ashobora kwanduza cyangwa akanduzwa n’umugabo baryamanye indwara zitandukanye zandurira mu maraso kurusha babaye baryamanye atari mu gihe cy’imihango.

indwara cyane cyane zandurira mu muraso, aha twavuga nka Virusi itera SIDA, Virus  itera indwara zitandukanye z’umwijima nka; Hepatitis B na  Hepatitis C.

Ni byiza ko igihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo umenya niba yambaye agakingirizo ke kandi neza neza kugira ngo murusheho kunezerwa ariko munarinda amagara yanyu.

iyi nkuru tuyikesha www.womhealth.org.au

Richard
Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda. Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo: richarda2018@outlook.com

izindi nkuru bisa

Dusigire igitekerezo cyawe

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru